Mu mukino Gasogi United yatsinzemo Marine umuhungu wa KNC niwe wari wicaye mu mwanaya we kuri sitade

Nyuma y’igihe kirekire Gasogi United itabona inota , kuri ubu ibyishimo ni byinshi nyuma yo kubona amanita 3 bari bakumbuye . Ni mu mukino umuhungu wa KNC akaba n’imfura ye yari ycaye ku ntebe ya perezida muri sitade, ni nyuma yaho KNC atemerewe kwinjira muri sitade kubera ibihano yafatiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Uyu mukino watangiye utinze kuko wakereweho isaha n’iminota 16 kubera ko stade ya Kigali yari yakiriye umukino wa Championa y’abagore , akaba ari ibintu bitishimiwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda dore ko hatari higeze hatangazwa ko uyu mukino w’abari n’abategarugori uri buhabere. Abafana ba Gasogi United (Urubambye Ingwe ) bari baje babucyereye bitwaje n’umwambaro w’anditseho ko nubwo KNC adahari bahamubereye.

Amakipe yombi yatangiye asatirana ndetse ku munota wa 2 ikipe ya Marine yabonye uburyo bukomeye ariko Cyuzuzo Gael umupira awukuramo , ku munota wa 19 nibwo Gasogi United yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Rugangazi Prosper maze bongera kuzamura wa mwenda uriho amazina ya KNC , ku munota wa 26 Rushema Chris yakoreye ikosa Rugangazi Prosper ,maze umusifuzi atanga penalty yinjizwe neza na Hassan Djibrine Gasogi United yandika igitego cya 2 , ku munota wa 45+1 Marine FC yabonye penalty yakorewe kuri Mugisha Desire maze Ishimwe Fiston Ayrshire mo neza igice cya mbere kirangira ari ibitego 2 bya Gasogi kuri 1 cya Marine .

Igice cya 2 cyatangiranye imbaraga nyinshi ku ikipe ya Marine maze ku munota wa 49 Hakizimana Felcien bita Canavaro atsinda igitego cyo kwishyura ku mupira yari aherejwe na Mugisha Desire nyuma yo gucenga abinyuma ba Gasogi United , bidatinze ku munota wa 50 Gasogi United yahise ibona penalty yakorewe kuri Rugangazi Prosper  maze Hassani Djibrine umupira awohereza ku giti cy’izamu,  ku munota wa 72 Gasogi Unitedyatsinze igitego cya 3 cyatsinzwe na Yawanenji Theodore Christian Malipangu ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina .

Ikipe ya Marine yakomeje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura ari nako ihusha uburyo bwabazwe , umukino urangira ari ibitego 3 bya Gasogi United kuri 2 bya Marine FC .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *