Mu mwambaro w’umushanana ikipe y’abakobwa ya Rayon Sports yafashijwe na SKOL kwizihiza umunsi w’abagore(AMAFOTO)

SKOL Brewery Ltd, uruganda rwenga agasembuye rukaba rusanzwe ari umuterankunga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports rwafashije ikipe y’abagore ya Rayon Sports kwizihiza umunsi w’abagore ngarukamwaka ku isi wazihijwe uyu munsi tariki 08 Werurwe.

Ni igikorwa cyabereye mu Nzove aho uru ruganda rusanzwe rukorera ndetse akaba arinaho ikipe ya Rayon Sports y’abagore isanzwe yakirira imikino yayo,akaba ari naho ikipe y’abagabo ikorera imyitozo.

Uwimana Jeanine, usanzwe ari umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports WFC yavuze ko iki gikorwa Skol yagiteguye igamije gufasha aba bakinnyi kwizihiza umunsi wabo.

Yagize ati “Muri rusange twabahaye impanuro zo gukomeza gutera imbere nk’abana b’abakobwa, ariko byumwihariko kugira ngo twereke abana ko turi kumwe no mu buzima busanzwe bwa buri munsi.”

Muri ibi birori hari ugarariye uruganda rwa SKOL Tuyishime Kalim aho yahaye aba bakobwa ubutumwa ndetse akaba yanabashimiye kukuba bari kwitwara neza ndetse anabasaba gutwara igikombe.

Yagize ati “Twaje hano kugira ngo twifatanye namwe kwizihiza umunsi wanyu, ndetse tunabashimire uburyo mukomeje kwitwara. Nk’uko bisanzwe kandi intego yacu uyu mwaka, ni ukwegukana ibikombe byombi (Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro).”

Rayon Sports Women FC imaze umwaka umwe ishinzwe mu cyiciro cya kabiri ariko imaze kubaka amateka akomeye dore ko imaze kuba ubukombe mu gutsinda amakipe baba bahaganye ndetse bakayatsinda ibitego byinshi.

Kugeza ubu Rayon Sports Women FC  iri ku mwanya wa mbere ndetse izigamye ibitego 64 Shampiyona ikaba igeze ku munsi wayo wa cyenda.

 

Tuyishime Kalim wari uhagarariye SKOL

Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports WFC, Uwimana Jeanine, ageza ijambo ku bakinnyi

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *