Mu Rwanda hagiye kuba irushwanwa ry’umuhungu uhiga abandi m’ubwiza

Bimemenyerewe ko ubundi mu Rwanda hategurwa irushanwa ngaruka mwaka ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza,‘umurava, ubwenge n’umuco’ ,aho umukobwa uba wegukanye iri kamba  ahabwa igihembo gikuru kigizwe n’imodoka ndetse nibindi bihembo bitandukanye,ikindi gikurikira nyuma yuku gutsinda nuko uyu mukobwa aba ashobora kwitabaira amarushanwa yandi mpuzamahanga,harimo nirushanwa ry’umukobwa uhiga abandi ku isi.

Ubu noneho kuri iyi nshuro mu Rwanda hagiye kubera irushanwa rizahemba umusore uhiga abandi ‘Umurava, ubwenge n’umuco’ rizwi nka Mr Rwanda, aho uzatsinda azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Celica n’icumbi ry’umwaka mu nyubako za TomTransfers.

Ni irushanwa riri gutegurwa na Sosiyete yitwa ‘Imanzi Agence Ltd’ ifatanyije n’umuterankunga mukuru TomTransfers.Byitezwe ko Ikamba rya Rudasumbwa w’u Rwanda rizatangwa muri Gashyantare 2022, mu gihe guhera mu Ukuboza uyu mwaka abasore bo mu ntara zitandukanye bazaba batangiye kwiyandikisha.

Moise Byiringiro uri mu bayobozi ba ‘Imanzi Agence yatangaje  ko mu minsi iri imbere hagiye kuba ikiganiro n’abanyamakuru kizaba gitangiza iki gikorwa ku mugaragaro.

Nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru kizatangarizwamo ibyo uzitabira iri rushanwa azaba yujuje, hazakurikiraho kwiyandikisha, hanyuma hakorwe ijonjora ry’ibanze muri buri ntara.

Nyuma yo kubona abazaba bahagarariye intara muri iri rushanwa, hazakurikiraho umwiherero uzarangizwa no kumenya uwegukanye Ikamba akazahabwa imodoka n’inzu yo guturamo mu gihe cy’umwaka.Byiringiro avuga ko uretse ibi bihembo byamaze gutangazwa, bakiri mu biganiro n’abandi baterankunga ku buryo hashobora kuziyongeraho n’ibindi.

Tubibutse ko mu Rwanda uwaruheruka kwegukana iri kamba ari umusore w’igikundiro Jean de Dieu Ntabanganyimana uzwi ku izina rya Jay Rwanda akaba asanzwe anamurika imideri.

Mu mwaka wa 2017 yatorewe kuba Mister Africa aho yarahigitse abandi bari bahanganye.

Jay Rwanda (@Jayrwandan) / Twitter

Jay Rwanda umusore uheruka kwegukana ikamba rya Mister Rwanda ndetse na Mister Africa

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *