Mu rwego kuzamura impano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru abatoza bafite amarerero aherereye igikondo bishyize hamwe bategura amarushanwa

Mu rwego rwo guteza imbere impano z’abana bakina umupira w’amaguru,  abatoza bafite amarero aherereye i Gikondo mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro ,bishyize hamwe bategura amarushanwa agamije gukomeza gufasha abana kugaragaragaza impano zabo no gukomeza kubafasha kurushaho gutinyuka amarushanwa.

Ni amarushanwa yitabiriwe n’amarero 4 ariyo: Trinity, Centre de Gikondo, Hirwa football center na Rene football Academy yose aherereye mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro.

Aya  marerero akaba yaragiye aturukamo abakinnyi bakomeye twamenye hano mu Rwanda, mu kiganiro kigufi twagiranye numwe mu batangije irerero rya Hirwa Football center yadutangarije ko iyi kipe yaturutsemo bamwe mu bakinnyi bakomeye bakina mu kiciro cya mbere hano mu Rwanda aribo Nsanzifura Kedy ukinira ikipe ya APR FC akaba ari umwe mu bakinnyi bagaragaza ikizere cy’ejo hazaza.

Undi mu kinnyi ni Muhire Kiven  wazamukiye mu irerero rya Centre de Gikondo, n’abandi bakinnyi batandukannye bakina mu kiciro cya kabiri.

Bamwe mu bakurikirana umupira w’abana twasanze Imburabutoro aho aya marushanwa yaberaga bahamya ko aba bana bagaragaje urwego ruri hejuru cyane ko nta gushidikanya ko baramutse bitaweho neza bazavamo abakinnyi beza bejo hazaza.

Abashinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda bagiye bashinjwa kenshi ko badashyira imbaraga mu mupira w’abana  akaba ari kimwe mubyagiye bituma umupira w’amaguru mu Rwanda udatera imbere.

Iyo uganiriye naba bana ubona bishimye kandi bafite ishyaka, bose bavuga ko bifuza kuzavamo abakinnyi bakomeye bakazakinira ikipe y’igihugu.

Abatoza twaganiriye bakaba basaba abashinzwe umupira w’amagauru mu Rwanda kuza bakabashyigikira kuri iki gikorwa batangiye bakabatera ingabo mu bitugu, bakaba bifuza ko iri rushanwa ryajya riba ngaruka kwezi aho bifuza ko ryajya ryitabirwa n’amarerero atandukanye yo mu mugi wa Kigali.

Umwe mu bagize uruhare rwo gutangiza iri rushanwa ariwe Paul akaba numwe mu bashinze irerero rya Hirwa Football center yagize ati: “Twishimiye ko FERWAFA yadufashije ikaduha imipira yo gukina, ariko twifuza ko baza bakareba ibikorwa turi gukora bakatugira inama ndetse  badufashe kugira ngo dufatanye turebe ko twateza umupira w’amaguru w’abana.

Abana 3 bahize abandi muri iri rushanwa bahawe imidari y’ishimwe

Abana batarengeje imyaka 10 bahabwa igikombe

Umutoza wa Centre de Gikondo bakunda kwita Gashuhe asobanura acyari kigamijwe hategurwa aya marushanwa.

Abana bari hejuru y’imyaka 10 bahabwa igikombe

Ikipe yatwaye igikombe mu bana batarengeje imyaka 10

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *