Mubabwire ko tutazagaruka muri Mapinduzi Cup – Umutoza wa APR FC nyuma yo gusezererwa

Umutoza w’abanyezamu ba APR FC, Ndizeye Aime Desire [Ndanda], yavuze ko ibyo iyi kipe yahuriye nabyo mu irushanwa rya Mapinduzi Cup batazasubirayo.

Ni nyuma y’uko yaraye inaniwe kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa isezerewe na Mlandege FC yo muri Zanzibar kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.

APR FC ikaba itishimiye imisifurire aho umutoza w’abanyezamu ba APR FC, Ndizeye Aime Desire nyuma y’umukino yavuze ko ikipe yakinnye neza ariko abasifuzi ari bo kibazo.

Ati “Njye simfite byinshi byo kuvuga, ndakeka mwese mwarebye umupira, mbere na mbere turanenga abasifuzi bahengamiye uruhande rumwe, muri make ni igisebo kuri Zanzibar, ndanatekereza ko ni yo nshuro ya mbere y’iya nyuma twitabiriye Mapinduzi Cup mu gihe abasifuzi badasifura neza.”

“Turatsinda ibitego bakabyanga, buri muntu yayibonaga, gutsindwa nta kibazo penaliti ni amahirwe ariko umupira twakinnye twerekana ko turi hejuru ya Mlandege FC ariko abasifuzi ntibatubaniye.”

Yakomeje avuga ko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu itazigera igaruka muri iri rushanwa mu gihe hakiri abasifuzi nk’abariyo.

Ati “Ndashaka mutangarize Abanya-Zanzibar, Abanya-Tanzania ko twebwe ubutaha tutazagaruka muri iri rushanwa bikimeze gutya, amakipe araza buri gihe bikaba bimeze gutya? Ntihari amakipe yaje umwaka ushize akibirwa aha akaba yaranze kugaruka? Twebwe si ubwa mbere tuje? Kuki abasifuzi batasifuye neza? Iki ni igisebo.”

Muri uyu mukino APR FC yaje gutsinda igitego ku munota wa 18 ariko abasifuzi bavuga ko Shiboub yari yaraririye nubwo ku mashusho byagaragaraga ko atari byo.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *