Mudugudu n’undi mugabo batawe muri yombi na RIB bazira gukubita Meya.

RIB, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi   2 bashinjwa icyaha cyo gukubita no kugira urugomo ku bayobozi ba leta.

Muri aba babiri hakaba harimo n’umukuru w’Umukuru w’Umudugudu w’Ikoni mu Karere ka Bugesera ukurikiranyweho ubufatanyacyaha.,bakab barafashwe ku matariki ya 29 Kanama na tariki  1 Nzeri 2021.

Ibi byabereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ngeruka, Akagari ka Murama, Umudugudu w’Ikoni tariki ya 29 Kanama 2021.Ubwo umusore, watawe muri yombi akekwaho gukubita inkoni Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard ubwo yari aciye mu Murenge wa Ngeruka, Akagari ka Murama, Umududugu w’Ikoni agasanga abantu benshi bari kunywera inzoga mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu waho.

Mu inkuru dukesha IGIHE,Dr. Murangira B. Thierry, yemeye ko aya makuru, ariyo,anashimangira ko abatawe muri yombi bakomeje gukorwaho iperereza.

Yagize ati “Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhuha mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’’

Dr. Murangira yagize ati “Ntabwo bikwiye gusagarira abayobozi kandi na bo bakubaha abayoborwa. Kirazira gukubita umuyobozi. RIB ntizihanganira umuntu wese uzishora mu bikorwa nkibyo byo gusagarira abayobozi. Ntabwo bikwiye gusagarira abayobozi bari mu nshingano zabo zo gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza atandukanye.’’

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko uyu musore aramutse ahamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, yahanishwa ingingo ya 234 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu.

Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, itegeko mu ngingo yaryo ya 121 riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw. Aramutse ahamijwe icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi yahanishwa ingingo ya 230 iteganya igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

Umukuru w’Umudugudu w’Ikoni we ukekwaho ubufatanyacyaha, aramutse ahamijwe icyaha yahanishwa ingingo ya 84 ivuga ko umufatanyacyaha ahanwa nk’uwakoze icyaha.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *