Mugisa n’ibanga rikomeye Perezida Volodymyr Zelensky yageze i Washington mu biganiro na Joe Bidenaniro

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yasoje uruzinduko rudasanzwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika, rwakoranwe ukwigengesera guhambaye kubera intambara igihugu cye gihanganyemo n’u Burusiya kuva muri Gashyantare.

Perezida Joe Biden yabwiye Perezida Volodymyr Zelensky ko Amerika izaguma kuba hamwe na Ukraine “igihe bizamara cyose” mu ntambara irimo kurwana n’Uburusiya.

Biden yabwiye Zelensky ati: “Nta na rimwe uzaba uri wenyine”.

Biden yemeje guha Ukraine indi mfashanyo irenga miliyari 2 z’amadolari y’Amerika ndetse asezeranya Ukraine n’indi mfashanyo ya miliyari 45 z’amadolari.

Mu kiganiro ba Perezida bombi bagiranye n’abanyamakuru ku wa gatatu, Biden yabwiye abanyamakuru ko “adahangayikishijwe na gato” n’uko urugaga rw’amahanga ruzakomeza gushyira hamwe ku gufasha Ukraine.

Mu gihe hari impungenge ko ibihugu bimwe by’inshuti za Ukraine bishobora kugerwaho n’ingaruka z’intambara kubera ibiciro n’ihungabana ry’ibijyanye n’ibiribwa ku isi n’ingufu z’amashanyarazi, Perezida w’Amerika yavuze ko yumva ameze “neza cyane” ku gushyira hamwe kw’ubufasha kuri Ukraine.

Biden yavuze ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin “nta bushake afite bwo guhagarika iyi ntambara y’ububisha [ubugome]”.

Nk’inshuti ya mbere ikomeye cyane ya Ukraine, Amerika kugeza ubu imaze guha Ukraine imfashanyo ya miliyari 50 z’amadolari mu nzego z’imibereho, imari n’ubufasha mu by’umutekano – imfashanyo iruta kure cyane iyatanzwe n’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.

Zelensky – wari wambaye umwenda umaze igihe umuranga w’umupira w’icyatsi kibisi wa gisirikare – yavuze ko afite icyizere ko inteko ishingamategeko y’Amerika izemeza indi mfashanyo ya miliyari 45 z’amadolari igenewe Ukraine mu “kudufasha kurwana ku ndangagaciro zacu, indangagaciro n’ubwigenge”.

Abo mu ishyaka ry’aba repubulikani – bazaba ari bo bagenzura inteko ishingamategeko y’Amerika umutwe w’abadepite mu kwezi kwa mbere – baburiye ko batazaha Ukraine amafaranga “gutyo gusa”.

Ariko Zelensky, wakoze urwo ruzinduko atwawe n’indege y’igisirikare cy’Amerika agahagurukira mu mujyi wa Rzeszow muri Pologne (Poland), yavuze ko “nubwo hari impinduka mu nteko ishingamategeko”, yizeye ko amashyaka yombi (abarepubulikani n’abademokarate) bazafasha igihugu cye.

Nyuma y’inama na Biden muri White House, Perezida wa Ukraine, w’imyaka 44, yagejeje ijambo ku nteko ishingamategeko y’Amerika iteraniyemo imitwe yombi (uw’abadepite n’uwa sena), aho yahawe ikaze abayigize bamuhagurukira banamukomera amashyi mu kumuha icyubahiro.

Yabwiye abagize inteko ishingamategeko y’Amerika ko igihugu cye kikiriho “nubwo hari ingorane” ndetse ateganya ko hazaba “impinduka ikomeye” mu ntambara mu mwaka utaha.

Nubwo yasezeranyije ko Ukraine itazigera na rimwe imanika amaboko, yavuze ko icyeneye izindi ntwaro.

Yabwiye abo bagize inteko ishingamategeko y’Amerika ati: “Dufite imbunda za rutura, ni byo, murakoze.

“Birahagije? Mu by’ukuri, si neza [ntibihagije neza]”.

Yongeyeho ati: “Kugira ngo igisirikare cy’Uburusiya kihave cyose, izindi mbunda za rutura n’ibisasu biracyenewe”.

BBC

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *