Muhanga: Padiri washinjwaga gusambanya umwana w’umuhungu yagizwe umwere

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwagize umwere Padiri wa Diyosezi ya Kabgayi, Habimfura Jean Baptiste, wari ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17 n’icyo guhimba inyandiko itavugisha ukuri.

Uru rubanza rwasomwe ku wa Kabiri, tariki ya 28 Ukuboza 2021, saa Munani z’amanywa.

Padiri Habimfura Jean Baptiste yatawe muri yombi muri Gashyantare 2021. Mu ifatwa rye havuzwe ko icyaha yari akurikiranyweho yagikoreye umwana wari usanzwe akorera abapadiri aho batuye mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga.

Amakuru yatangajwe icyo gihe yagaragaje ko yafashwe ku wa 10 Gashyantare 2021, asanzwe ku Mupaka wa Rusumo aho byanaketswe ko yashakaga gucika ubutabera akajya muri Malawi aho afite abavandimwe.

Padiri Habimfura Jean Baptiste yagejejwe mu butabera ashinjwa ibyaha bibiri birimo icyo gusambanya umwana n’icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ku wa 7 Gashyantare 2021, Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi yandikiye RIB mu Karere ka Muhanga asaba ko hakorwa iperereza ku makuru avugwa kuri Padiri Habimfura Jean Baptiste ajyanye n’ihohoterwa ry’umwana w’imyaka 17, uvuga ko yamuhohoteye dore ko uwo mwana yari umukozi wabo wo mu rugo kuri Paruwasi ya Ntarabana.

Bukomeza buti “Amubwira kwicara ku gitanda Padiri aratambuka ajya mu bwogero agaruka yambaye ubusa ahita amufata amwubikisha inda ku gitanda amukuramo agakabutura yari yambaye atangira kumusambanya mu kibuno arangije kumusambanya ni bwo yahitaga amubwira ngo nasohoke agende.’’

Ubushinjacyaha bwavuze ko byakozwe inshuro zitandukanye kugeza igihe umwana ashwanye na padiri yanga kongera gusubira mu cyumba cye, anabimenyesha undi mupadiri, wamugiriye inama yo kubibwira Musenyeri wa Diyosezi.

Bwavuze ko mu bimenyetso bushingiraho harimo ko Padiri Habimfura nubwo yaburanye ahakana icyaha cyo kuba yarasambanyije umwana w’umuhungu mu kibuno yemera ko yavuganye n’uwitwa Nsanzineza Aimable akamuha 100.000 Frw ari nabwo bamwandikishaga inyandiko ivuguruza amakuru yari yaratanzwe nyuma ngo bagasaba ko iyo nyandiko ayishyiraho umukono we. Aha ni naho havuye icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka 32, irimo irindwi ku cyaha cy’inyandiko mpimbano na 25 ku cyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Nyuma yo gusesengura ubwiregure bw’impande zombi, urukiko rwanzuye ko ikirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite ku byaha byombi Padiri Habimfura Jean Baptiste yari akurikiranyweho ndetse rutegeka ko ahita arekurwa.

Umwunganizi we, Me Joseph Twagirayezu, yavuze ko yishimiye ko uwo yunganira yagizwe umwere. Yongeyeho ko hari ibitarashingiweho bamufata birimo no kuba umwana yaravuze ko Padriri yamufashe mu mpera z’umwaka wa 2020 ariko agafatwa muri Gashyantare 2021.

Padiri Habimfura yabaye Umuyobozi w’Amasomo muri College Sainte Marie Reine Kabgayi nyuma yimurirwa gukorera umurimo muri Paruwasi ya Ntarabana mu Murenge wa Rongi hafi ya Diyosezi ya Kabgayi.

Inteko yaburanishije uru rubanza yategetse ko amagarama y’uru rubanza aherera mu isanduku ya Leta; umucamanza yibukije ababuranyi ko utishimiye imikirize yarwo yajuririra icyemezo cyafashwe.

scr:IGIHE

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *