Muhire Kevin yongerewe amasezerano muri Rayon Sports,inasinyisha rutahizamu uhenze mu mateka yayo

Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu Chrismar Malta Soares ukomoka muri Brésil kuyikinira mu gihe cy’imyaka ibiri, inongerera amasezerano Muhire Kevin usanzwe ari umukinnyi wayo wo hagati.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Ukwakira 2021,nibwo aya masezerano yashyizweho umukono.Uwayezu Jean Fidèle Perezida wa Rayon Sports, yavuze ko uyu rutahizamu bamwitezeho gufasha iyi kipe mu bijyanye n’ubusatirizi.

Ati “Icyo gikorwa (cyo kumusinyisha) cyabaye mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe ya Rayon Sports cyane cyane kubaka ubusatirizi bwayo, tukaba rero twaramurambagije turamushima. Ubu tumaze gusinya amasezerano turizera ko azadufasha gutsinda no gutwara ibikombe.”

Malta Soares yakinnye mu makipe atandukanye harimo Varingha FC y’iwabo muri Brezil,yakiniye kandi SE Patrocinense, FF Sports, Trindade na União Suzano yakiniye imyaka ibiri kuva mu mwaka w’imikino wa 2013/14.

Muhire Kevin,kandi nawe yongerewe amasezerano muri iyi kipe,nyuma y’iminsi yari ishize agirana ibiganiro n’iyi na Rayon Sports.Muhire Kevin mu mwaka ushize w’imikino yari yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’amezi abiri [muri shampiyona yakinwe hubahirizwa ingamba zikomeye zo kwirinda COVID-19], akaba yari yaranayikiniye imyaka ine mbere yo kwerekeza mu Misiri.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *