Mujyi wa Kigali hari gushyirwaho intebe ahantu hatandukanye zizajya zifasha abantu kuruhuka.

Mu mugi wa Kigali mu bice bitandukanye hagiye gushyirwa intebe zizajya zifasa abantu kuruhuka.Ku wa Gatanu ni bwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hirya no hino mu busitani hatangiye gushyirwa izo ntebe rusange, ku buryo abantu bazajya babona aho bakwicara baganira, baruhuka, basoma ibitabo n’ibindi, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere Umujyi ukeye kandi utekanye.

Uduce 33 nitwo twatoranyijwe ku ikubitiro  tuzabanzwa gushyirwamo izi ntebe hakaba hararebwe ahantu hazwi cyane ndetse haberewe no kuba abantu baharuhukira.

hazashyirwa intebe 75 aho utwo duce turimo Rwandex mu Karere ka Kicukiro, izindi ziri muri CarFreeZone mu Mujyi Rwagati mu Karere ka Nyarugenge.

Umugi wa Kigali watangaje ugira uti”ni umushinga uzagenda waguka uko ubushobozi buzajya buboneka, turasaba abaturage gufata neza ibyo bikorwaremezo no kuhagirira isuku.”

Gushyira gutegura ahantu ho kuruhukira hagashyirwa intebe  ni igikorwa bamwe bashobora kumva nk’igisanzwe bitewe n’uko batarasobanukirwa n’agaciro gakomeye kari inyuma y’ishyirwaho izi ntebe, ariko hari ikintu gikomeye kandi kidasanzwe cyihishe inyuma yo kubona intebe uruhukiraho utari buyishyuzwe, cyangwa ngo ube utegetswe kwishyura serivisi runaka kugira ngo wemererwe kuyicaraho.

Mu biguhu byateye imbere ku mugabane w’iburayi usanga izo ntebe zifashishwa ahanini n’abantu bashaka kwicara bonyine batuje, ku buryo bamenyereye ko nta wicarana n’undi ku ntebe imwe. Bitewe n’ubuzima buruhije bw’umujyi, hari bamwe bifashisha izo ntebe nk’aho bakwirambika gato bakaruhuka iminota mike basinziriye.

izi ntebe zigaragaza umujyi buri wese yisangamo, adategetswe buri gihe kubanza kwishyura ikiguzi runaka nubwo bitavuze ko bikuraho igitekerezo cy’ubuzima bw’umujyi bw’ubushabitsi.

Umujyi wa Kigali urakataje mu bikorwa remezo aho usanga hitawe ku mihanda bayagura mu rwego rwo kugabanya umbwinshi bw’imodoka ziyigendamo,hamwe na hamwe hegerezwa ihuzanzira rya internet umuntu yakwifashisha ari mu kiruhuko. Ibindi bikorwa remezo bikomeye birimo n’amatara azajya amurika mu ijoro, cyane ko Kigali ari umujyi umenyereweho gukora amasaha 24.

abantu bamwe batangiye kubyaza umusaruro aya mahirwe mashya aje mu Mujyi wa Kigali, kandi bishimiye intambe ubuyobozi bwateye bwo kubaka umujyi mu buryo buha ikaze buri wese kandi bwerekana ishusho nyayo Igihugu kigezeho mu ruhando mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *