Mukase wa Rutiyomba Akeza Elsie yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Mukanzabarushimana Marie Chantal ukekwaho urupfu rwa Rutiyomba Akeza Elsie,urukiko rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe agikurikiranyweho uruhare mu rupfu rwuyu mwana.

Kuri uyu wa 2 Gashyantare 2022, ibwo habaye iburanishwa ryuyu mugore ,Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma hakekwa afite urahe mu cyaha aregwa.

Mu iburanisah riheruka yari yatanze impamvu asaba ko yaburana adafunzwe zirimo ko afite umwana muto n’uburwayi yivuza, zateshejwe agaciro kuko n’uri muri gereza akomeza guhabwa ubuvuzi kandi ababyeyi bafite abana hakaba hari uko bafashwa iyo bafunzwe.

Uyu mwana Keza yamenyekanye ubwo yasubiragamo indirimbo y’umuhanzi Meddy “My Vow”,tariki 14 Mutarama haza kumvikana urupfu rwe aho yasanzwe mu kidomoro cy’amazi yapfuye.

Nyuma yibi,Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Mukanzabarushimana  na Nirere Dative wari umukozi we wo mu rugo kuko “iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma hakekwa ko bashobora kuba bafite urahe mu rupfu rw’uwo mwana”.

Tariki 27 Mutarama ubwo uyu mugore yagezwaga imbere y’urukiko,ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso bituma bukeka ko Mukanzabarushimana ari we wishe umwana, busaba ko aburanishwa afunzwe kugira ngo atazatoroka ubutabera.Mukanzabarushimana yahakanye ko atigeze yica Akeza ndetse ko atazi uwamwishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *