Murakinira ku makara ari bubotse- Perezida Kagame yagaragaje akaga k’ikibazo cy’Abakono ku Rwanda

Perezida Paul Kagame yagaragaje uburemere bw’ikibazo cy’Abakono, ashimangira ko gishobora guteza akaga gakomeye igihugu kubera amateka yo kwicamo ibice cyanyuzemo, yakiganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabitangarije mu nama yagiranye n’abavuga rikumvikana basaga 700 bo mu turere dutanu tw’Intara y’Amajyaruguru hamwe na dutatu two mu y’Iburengerazuba aritwo Nyabihu, Rubavu na Rutsiro.

Iyi nama yabereye mu Karere ka Musanze ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 25 Kanama 2023.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, umaze icyumweru atangiye inshingano, yabwiye Umukuru w’Igihugu ko muri iyi ntara haherutse kuba ibibazo byo kudasigasira ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ariko ko biyemeje kubikemura.

Byanasubiwemo na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, wavuze ko “hagaragaye imyumvire n’imikorere biha icyuho kudasigasira ubumwe bw’Abanyarwanda” bituruka ku duce abantu baturukamo n’ibindi.

Ati “Ibi byabaye tubireba, byabaye nanjye ndebera nk’umuyobozi uvuka muri aka gace […] duciye bugufi dusaba imbabazi ku mugaragaro.”

Perezida Kagame ubwo yari atangiye ijambo rye, yashimye iterambere rikomeje kugaragara mu Karere ka Musanze, avuga ko bifite aho bihera kuko bitagerwabo abantu batakoze gusa ko mu gihe bakora kurushaho, kakomeza gutera imbere.
Ati “Ni ko abantu bazima bakora.”

Yagarutse ku bihe bitandukanye igihugu cyanyuzemo mu myaka ishize, birimo icyorezo cya Covid-19, avuga ko hari aho ubukungu bwasubiye ndetse burenga uko byari bimeze iki cyorezo kitaraza.

Yavuze kandi ku mvura iherutse kugwa igahitana ubuzima bw’Abanyarwanda, avuga ko byari bikwiriye ko muri iki gihe cy’izuba, abantu bareba kure bagakemura ibibazo bihari ku buryo imvura itazongera kugwa ngo yangize ibintu nk’uko byagenze ubushize.

“Mukwiye kwitonda cyangwa se muri abo kwitondera”

Perezida Kagame yagarutse ku ijambo “Abavuga rikumvikana”, abaza abari bitabiriye iyo nama niba bumva neza icyo risobanuye, ababwira ko bakwiriye kujya bita ku byo bavuze kuko ari byo abaturage bahagarariye bafata nk’ibizima cyangwa se bikabayobya.

Ati “Mukwiriye kwitonda cyangwa se muri abo kwitondera […] ijambo wavuze, wavuze iki?”

Yakomeje ati “[Abavuga rikumvikana] Iryo zina dukwiriye kurikorera, ugomba kuvuga ibintu bizima, gukora ibintu bizima. Kuvuga utareba ingaruka, urasenya […] Abavuga rikijyana mujye mutega n’amatwi, mujye mwumva.”

Yabajije abitabiriye iyi nama, aho u Rwanda rwavuye kuva rwabona ubwigenge, avuga ko hari ibihugu rwari ruri ku rwego rumwe nabyo, ariko ko ubu byo bimaze kurukuba inshuro zirenga 500 mu iterambere.

Yavuze ko ikibitera ari imikorere idahwitse, aho usanga abayobozi bemera ibyo bagiye gukora, bamwe bakazabyibagirwa, abandi bagakora ibiterekeranye n’ibyemejwe mu gihe abandi bo bigira ba ntibindeba bakajya batunga agatoki bagenzi babo.

Ati “Mwe mubisobanura mute? Twaravumwe? Ni ukubishima uko tumeze?”

“Murakinira ku makara ari bubotse”

Ku wa 9 Nyakanga 2023, mu Kinigi wabereye umuhango wiswe uwo kwimika Umutware w’Abakono. Nyuma yawo Umuryango wa FPR Inkotanyi wasohoye itangazo uvuga ko icyo gikorwa kigamije gucamo ibice Abanyarwanda kidakwiriye ndetse n’abakigizemo uruhare baraganirizwa basaba n’imbabazi.

Perezida Kagame avuga kuri iyi ngingo, yatangiye abaza abari bitabiriye niba bazi amateka y’igihugu, avuga ko n’utayazi mu buryo bumwe hari ubundi ayazimo.

Ati “Amateka y’igihugu cyacu murayazi, ibyo mutumvise mu magambo bishobora kuba byarabagezeho mu miryango. Hari uwapfushije umuntu cyangwa ufite umuntu mu muryango wishe […] no kugira uwo muntu [wishe] erega ni amakuba.”

Yavuze ko umuntu uzi amateka y’igihugu adashobora kuyafata mu buryo bworoshye. Yagarutse ku rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda no gusigasira ubumwe bwabo, abaza uburyo uyu munsi hagira umuntu ushaka kubusenya.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nyuma y’imyaka igera kuri 30 igihugu kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nta muntu ukwiriye gukinisha gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Nibiba ngombwa n’imbaraga zakoreshwa no mu bakibikinisha mu mutwe, mumenye ngo murakinira ku makara ari bubotse. Ntabwo bishoboka. Ibintu byo kwironda, ntabwo bishoboka.”

Uko yamenye iyimikwa ry’umutware w’abakono

Perezida Kagame yavuze ko mu minsi ishize, yahamagawe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo amubwira ko hari abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda yafunze “kuko bari mu bintu bidasobanutse”.

Ngo umwe muri abo basirikare, yari mu butumwa bw’akazi mu mahanga, ariko aza kubeshya agaruka mu gihugu kugira ngo yitabire uwo muhango. Umugaba Mukuru w’Ingabo ngo yabwiye Umukuru w’Igihugu ko ibyo bintu abo basirikare bari bagiyemo, ari iby’amoko, ko bifite intera ndende.

Ati “Arambwira ati hari abantu bitwa abakono bashaka kwimika umwami wabo […] nti uwo mu-colonel wagize neza kumufunga nti ariko mukurikirane mumenye ibirenze ibyo.”

Perezida Kagame ngo yabajije Umugaba w’Ingabo abasivile bari bitabiriye bo icyo yabakoreye kuko aba colonel bo yari yabafunze, undi amusubiza mu magambo yumvikanisha ko adashinzwe abasivile. Aseka, Perezida Kagame ngo yamusubije ko abasivile agiye kubamufasha kuko bose abashinzwe.

Ni ko guhamagara inzego zitandukanye, abasaba ko bikurikiranwa, batangira kumubwira amazina y’abantu bitabiriye, barimo Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Ati “Nasanze abenshi ari abo muri FPR, ndabahamagaza nti ni ibiki mwagiyemo. Nti Visi Meya ibi ni ibiki, ati barambwiye ngo babitangiye uruhushya, nti ni inde wabitangiye uruhushya?”

Perezida Kagame yumvikanishaga ko uwo Visi Meya wa Musanze [yakuwe ku mirimo ye], Andrew Rucyahana Mpuhwe, ari we wari ukwiriye gusabwa uruhushya ariko ko atari azi uwatanze uruhushya mu gace ayobora.

Ati “Nti ubu koko mwarironze, mushyiraho umuyobozi, nti ubu u Rwanda ko rufite bene ayo moko menshi, nibujya gucya undi agashyiraho ibindi […] ubwo ni ko hagendamo abapolisi, abasirikare, ba visi meya, mwasigarana ikihe gihugu?”.

Yakomeje ati “Ikintu cyo kwironda mu moko cyaje gute mu bumwe bw’Abanyarwanda, mu iterambere?”

Umukuru w’Igihugu yakomeje abaza abari bitabiriye iyi nama ati “Nitwigabanya mu moko, u Rwanda ruzasigara ari urwande? Igikurikiraho, muraza kurwana, murabirwaniramo, murarwanira mu busa, mutware ubusa, hasigare ubusa. Ni mwe nkomere za mbere.”

Perezida Kagame yavuze ko akibyumva, ibyo yaketse ni uko hari ikindi kibyihishe inyuma ku buryo yabonaga ko ari nk’ikintu gituritse gihishe byinshi.

Yakomeje ati “Uwo mwagiraga umuyobozi w’umuryango, baje kumbwira ko ariwe ufite amasoko yose. Uwo ni we ubona amasoko ya Leta kandi bimaze igihe […] amafaranga ni yo yamugize umwami ntabwo ari ikindi.”

Ngo nyuma y’uko bamwe bakoze agatsiko kabo, abandi barwiyemezamirimo bo mu Ntara y’Amajyaruguru babuze aho bamenera, biyemeza na bo gushinga ibyabo mu buryo bwo kwirwanaho ku buryo byavuye mu moko asanzwe y’Abanyarwanda bigera muri ya yandi atatu yazanywe n’abakoloni [Abahutu, Abatwa n’Abatutsi].

Usibye ibyo, ngo isesengura ryakozwe ryagaragaje n’ibindi bikorwa by’inzangano biba mu Ntara y’Amajyaruguru ku buryo umuturage umwe yifata, akaragira amatungo mu murima wa mugenzi we batumvikana, undi na we akabyuka mu gitondo, agafata umuhoro agatema amatungo y’undi.

Yabajije Umuyobozi wa Polisi, IGP Felix Namuhoranye, icyatumye ibi bintu bigera kuri uru rwego, niba abapolisi bo batari babirimo.

Ati “Bose babijyamo mu miryango yabo itandukanye.”

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *