Muri AS Kigali ba 3 bashobora gusezererwa

Nyuma y’umukino AS Kigali yatsindwagamo  na Rayon Sports 2-1, ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo gusezerera umutoza Eric Nshimiyimana n’umwungiriza we Mutarambirwa Djabir.

Bahise bashaka  umutoza w’agateganyo,  Jimmy Mulisa wayihawe mu gihe cy’ukwezi, ni nabwo AS Kigali yazanaga Mwambari Serge nk’ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Amakuru avuga ko izi mpinduka zitari zihagije, ubuyobozi buyobowe na Shema Fabrice, akaba na perezida wa AS Kigali bakomeje kureba niba nta kindi kibazo kiri muri iyi kipe.

Baje gufata umwanzuro wo gukora impinduka bahereye hasi aho umutoza w’abanyezamu, Higiro Thomas, Bayingana Innocent ushinzwe ibikorwa by’ikipe (Team Manager) na Ayoub ushinzwe ibikoresho (Kit Manager) nabo barebwaho, isaha n’isaha bashobora gusezererwa muri iyi kipe.

Team Manager Bayingana Innocent

Amavubi arimo abakinnyi umunani ba APR FC yatangiye imyitozo yitegura  Seychelles (Amafoto) – APR FC

Umutoza w’abanyezamu Higiro Thomas

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *