Muri Rayon Sports Haravugwa umwuka mubi hagati y’abakinnyi 2 bakomeye

 Rharb Youssef ukomoka mu gihugu cya Morocco na Essomba Willy Onana ukomoka mu gihugu cya Cameroon ngo ntibari gucana uwaka kubera ubushyamirane bwo mu myitozo.

Amakuru ari kuvugwa nuko yaba Youssef na Onana ntawe uvugisha undi byiyongera ku mwuka mubi wavuzwe muri Rayon Sports hagati y’uwari umutoza Masudi Djuma na bamwe mu bakinnyi.

Aba bakinnyi bamaze igihe gito muri iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda ngo ntibari gucana uwaka kuva mu kwezi gushize nyuma yo gushwanira penaliti mu myitozo.

Ubu bushyamirane bw’aba bakinnyi bombi ntibwishimiwe na benshi mu bakinnyi ba Rayon Sports kuko biri kudindiza ikipe yabo cyane ko muri iyi minsi ihagaze nabi cyane.

Aba bakinnyi bageze muri Gikundiro mbere gato y’uko umwaka w’imikino wa 2021-2022, ndetse nibo ikipe ya Rayon Sports igenderaho kugeza ubu.

Onana amaze kuyitsindira ibitego bine muri shampiyona mu gihe Youssef amaze kuyitsindira igitego kimwe anatanga imipira itatu yavuyemo ibitego.

Ku wa Gatandatu  Rayon Sports izakina na AS Kigali itozwa na Nshimiyimana Eric, mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona.

Rayon Sports yatsinze AS Kigali mu mukino wa gicuti (Amafoto) | IGIHEEssomba Willy Onana

Rharb Youssef yarigaragaje mu mukino | UMUSEKERharb Youssef

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *