Musanze: Ikamyo yagonganye n’ivatiri (AMAFOTO)

Imbere y’Ibiro by’Akarere ka Musanze, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2021, habereye impanuka y’ikamyo itwara umucanga, aho yagonganye n’indi modoka nto, Imana ikinga ukuboko.

Iyi mpanuka yabereye imbere y’ibiro by’Akarere ka Musanze, yatumye imodoka y’ikamyo isanzwe itwara umucanga igusha urubavu rw’ibumoso mu gihe ivatiri byagonganye yo yasigaye ihagaze icyakora yangiritse cyane ku gice cy’imbere.

Iyi mpanuka nta muntu yahitanye kuko uretse kuba iriya vatiri yangiritse cyane ndetse n’ikamyo ikagwa hasi ariko abari bazitwaye bombi bavuyemo ari bazima.

Ikiri kugarukwaho na benshi n’ukuntu imodoka y’ikamyo igongana n’ivatiri akaba ari yo igwa kandi ntihagira umuntu uhasiga ubuzima

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *