Musanze: Ni iki kihishe inyuma yo kwibwa ibendera ry’igihugu ku nshuro ya gatanu

Mu karere ka musanze hakunzwe kuvugwa kwiba ibendera mu bihe bitandukanye abayobozi bakunze gusobanura ko ari inzangano zibitera. Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Kigaltoday, bivugwa ko Iryo bendera ryabuze mu gitondo cyo kuwa 28 Kanama 2021, aho umuzamu usanzwe arinda ako kagari n’abari bashinzwe irondo muri iryo joro baburiwe irengero, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Kabera Canisius Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gataraga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gataraga Kabera canisius  yagize ati: “Ibendera baritwaye ariko turi gushakisha, umuzamu nawe twamubuze kuko ntiyaharaye, ubwo wenda yasanze ryabuze nawe arabura simbizi, ariko Police n’izindi nzego z’umutekano dukomeje gufatanya gushakisha irondo ryari gufatanya n’uwo mukozi usanzwe ahemberwa kuharara, nabo bihishe twabashakishije twababuze, n’abagore babo batubwiye ko batazi aho baherereye.”

Uwo muyobozi akomeza avuga ko, bakomeje gushakisha iryo bendera, kuri ubu hakaba hamaze kuboneka umugozi waryo gusa aho bawusanze mu murima w’umuturage.

Uyu muyobozi avuga ko iryo bendera rimaze kwibwa inshuro eshanu ati: “Mu nshuro eshanu ibendera rimaze kwibwa muri ako kagari, ryabonetse inshuro ebyiri, ubwo urumva inshuro eshatu zose ntiryabonetse”.

Abaturage batuye aka kagari ka Rungu bameza ko kwiba iryo bendera byaba bituruka ku kagambane n’amakimibirane baba bagiranye n’urinda, bakaryba bagambiriye kumugusha mu makosa ngo yirukanwe cyangwa afungwe.

Umwe muri abo baturage yagize  ati: “Ibendera duhora turibura, bimaze kuba inshuro nyinshi kandi impamvu y’ibura ryaryo twarayimenye, ni urwangano gusa ruba mu bantu, umuntu akaza akaryiba agamije kugusha umuzamu w’akagari mu makosa bitewe n’amakimbirane bafitanye”.

Undi nawe yagize ati “Nibyo ribura bitewe no guhimana, umuntu yabona umuzamu ataharaye akaryururutsa, mu rwego rwo kugira ngo uwo muzamu abizire, ibi turabimenyereye ni urwango rwamaze abantu kugeza n’ubwo batinyuka ikirango cy’igihugu”.

Gitifu Kabera arashimangira ibyo abo baturage bavuga ku kibazo cy’ibura ry’ibendera, aho avuga ko bakunze kumva ikibazo cyo kurwanya umuzamu kubera ko hari ibyo ababuza baba bashaka kwangiza mu kagari, asaba abaturage kujya bagaragaza ibibazo, by’abafite amakimbirane bityo acyemurwe hatabayeho kwihorera.

Akaba kandi asaba  abaturage, kwirinda umuco wo kwihanira , cyangwa andi makimbirane ayariyo yose, kugana ubuyobozi bukayakemura, aho kuvuga ngo runaka dufitanye amakimbirane, kandi nzi aho akora reka ngiye kwangiza ibyo arinda, biragaragara ko aribyo byakozwe.

Kuri ubu iperereza rikaba rikomeje ngo hamenyekane ababa bibye iri bendera, nk’uko umuyobozi abitangaza avuga ko hari abo abaturage bari gukeka kuri ubu hakaba bari gukurikiranwa  na police mu gihe hagishakishwa aho iri bendera ryaba ryarengeye.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *