Musenyeri Kizito Bahujimihigo yakoze impanuka ikomeye, umuntu umwe yitaba Imana

Musenyeri Kizito Bahujimihigo wayoboye Diyosezi ya Ruhengeri n’iya Kibungo, yakoze impanuka nyuma yo kugongana n’umunyonzi wahise yitaba Imana mu gihe we yajyanywe kuvurirwa mu Bitaro bya Masaka.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Gashyantare 2022, ibera mu Kagari ka Ruhanga mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Amakuru dukesha IGIHE nuko umuvugizi wa Polisi, Ishami ryo mu Muhanda, SSP René Irere, yatangaje ko iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe.

Yagize ati “Imodoka ya RAV4 yari itwawe na Musenyeri Kizito Bahujimihigo yagonze umunyegare. Amaze kumugonga yagonze n’ipoto y’amashanyarazi, umunyegare we yahise apfa bamujyanye mu Bitaro bya Kacyiru naho Musenyeri we yakomeretse yajyanywe ku Bitaro bya Masaka.”

SSP René Irere yatangaje ko kijyanye n’impamvu yateye iyi mpanuka yavuze ko bikiri mu iperereza bizamenyekana nyuma.

Yakomeje asaba abantu kwitwararika mu gihe bakoresha umuhanda, ati “Abantu bose bakoresha umuhanda bagomba kubahiriza amategeko kandi umutima ukaba uri ku rugendo barimo kugira ngo batagira ibyo bahutaza cyangwa bangiza hakaba hakanangirikira ubuzima bw’abantu.’’

Musenyeri Bahujimihigo Kizito yavukiye muri Rwamagana, tariki 5 Ukuboza 1954. Yahawe Isakaramentu ry’Ubusasaredoti ku wa 25 Nyakanga 1980.

Musenyeri Kizito yabaye Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri mu gihe cy’ibibazo bikomeye byaturukaga ku ntambara y’abacengezi, impunzi n’ibindi ku wa 21 Ukwakira 1997 kugeza ku wa 28 Kanama 2007. Yahavuye agiye kuyobora Diyosezi Gatolika ya Kibungo kuva icyo gihe kugeza ku wa 29 Mutarama 2010.

Kuri ubu Musenyeri Kizito Bahujimihigo akorera ubutumwa bwe muri Diyosezi Gatolika ya Byumba.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *