Musenyeri wa Diyoseze ya Paris yeguye

Diyoseze ya Paris yatangaje ko Papa Francis yemeye ubwegure bwa Musenyeri Aupetit w’imyaka 70, wahakanye ko yigeze kugirana imibonano mpuzabitsina n’umugore ashinjwa, ariko avuga ko imyitwarire ye ’itatanze urugero rwiza’ ari naho yahereye asaba imbabazi.

Musenyeri wa Diyoseze ya Paris mu Bufaransa, Michel Aupetit, yeguye ku mirimo ye ndetse anasaba imbabazi, nyuma yo gushinjwa kugirana umubano wihariye n’umugore utaratangajwe.

Mu nyandiko yashyize hanze, yagize ati “Nahangayikishijwe cyane n’abantu banyibasiye […] ndasengera abashobora kuba banyifuriza inabi, nk’uko Kirisitu yabinyigishije. Ndasaba imbabazi ku bo nshobora kuba narateye agahinda.”

Musenyeri Aupetit yeguye mu gihe n’ubundi Kiliziya mu Bufaransa rigihanganye n’ingaruka za raporo yasohotse mu Ukwakira, ikagaragaza ko Abapadiri basambanyije abana barenga ibihumbi 200 mu myaka 70 ishize.

Inkuru ya igihe

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *