Mushiki we,Mama we baje gushyigikira ‘Ian Kagame’ mu birori bya Sous-Officiers binjiye mu gisirikare cy’u Rwanda

Kuri uyu wa gatanu igisirikare cy’u Rwanda cyungutse abasirikare bashya bo ku rwego rwa Sous-Officiers barimo n’umuhugu wa Perezida Paul Kagame ‘Ian Kagame’.

Ababyeyi batandukanye ndetse n’imiryango yaba basoje amasomo bakinjizwa mu Gisirikare cy’ u Rwanda baje gushyigikira abana babo,aho Madamu Jeannette Kagame yaje gushyigikira umuhugu we wahawe  ipeti  rya Sous-Lieutenant ndetse Ange Kagame mushiki we nawe yitabiriye uyu muhango.

Ian Kagame usoje amasomo n’imyitozo by’Igisirikare cy’u Rwanda yari aherutse no gusoza andi mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy, akaba yarahaherewe ipeti rya Sous Lieutenant.

Mbere yo kujya mu gisirikare, Ian Kagame yari arangije icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bukungu mu mwaka wa 2019 muri Kaminuza ya Williams College yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ian Kagame
Ian Kagame yahawe ipeti rya Sous Lieutenant.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *