Mutabazi Yves umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball wakinaga Dubai yaburiwe irengero

Amakuru y’uko yaburiwe irengero yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Mutarama 2022, aho bivugwa ko mbere kuburirwa irengero amashusho yafashwe aho yari atuye habanje kuba imirwano.

Mutabazi Yves usanzwe ukinira n’ikipe y’igihugu ya Volleyball yari amaze igihe gito agiye gukina muri iki gihugu.

Yaburiwe irengero nyuma y’iminsi mike atangaje ko atameze neza muri iki gihugu ndetse asaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ko yamufasha agataha.

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yatangaje ko “yamenye amakuru y’uko uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yaba yaburiwe irengero muri UAE, ndetse yashyize imbaraga zose zishoboka mu kumushakisha (…) Nitubona amakuru yisumbuye turayabamenyesha”.

Uyu musore wakiniye amakipe atandukanye arimo REG VC, APR VC na Gisagara VC mu Gushyingo 2021 yari yahembwe na Madamu Jeannette Kagame nk’umwe mu rubyiruko rw’indashyikirwa mu muhango wo kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *