Mutsinzi Ange yagiye i Burayi gukora igeragezwa

Myugariro w’ikipe ya APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi yerekeje mu igeragezwa i burayi,aho yagiye mu igeragezwa mu Ikipe ya Oud – Heverlee Leuven yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi.uyu musore akaba yarasoje amasezerano yarafitanye na APR FC mu mwaka wa 2020/2021.

Tariki ya 27 Nyakanga 2021, uyu mukinnyi ku mugoroba nibwo yahagurutse  Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yerekeza mu igeragezwa mu Ikipe ya Oud – Heverlee Leuven yo mu Bubiligi.ubwo yajyaga ku kibuga k’indege yaherekejwe na Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC, mushiki we Ugiriwabo Liliane na Nshuti Innocent bakinana.

ikipe Oud – Heverlee Leuven ni ni ikipe yashinzwe mu 2002 nyuma yo kwihuza kwa F.C. Zwarte Duivels Oud-Heverlee, Daring Club Leuven na Stade Leuven.

ibumoso,Mutsinzi Ange na Nshuti Innocent bakinana muri APR FC, uri mu bamuherekeje ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

Ugiriwabo Liliane mushiki wa Mutsinzi Ange nawe yamuherekeje

Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC nawe yamuherekeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *