Mvukiyehe Juvénal yisubiyeho kubwegure bwe

Mvukiyehe Juvénal usigaje umwaka umwe ngo agere ku mpera za manda ye ingana n’imyaka itatu yatorewe, yagarutse gusoza inshingano yatangiye nyuma y’uko ubwegure bwe buganiriweho bugateshwa agaciro.

Ibaruwa igaragaza ubwegure bwe yageze hanze mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 29 Nzeri 2022. Yagaragazaga ko kubera impamvu ze bwite atazagera ku nshingano ze.

Yagize ati “Mfashe umwanya wo kubagezaho ubwegure bwanjye ku mpamvu zanjye bwite no ku mpamvu y’uko mbona ntazagera ku ntego nari niyemeje.”

Ibaruwa igaragaza ubwegure bwe yari yandikiwe perezida w’inteko rusange ya Kiyovu Sports, Umujyi wa Kigali ndetse n’umuterankunga mukuru Azam.

Nyuma yo kubimenyeshwa aba bose, amakuru ahari nuko bicaye basuzuma ubu bwegure basanga, uyu mugabo agomba kugaruka ku buyobozi.

Ni muri urwo rwego umuyobozi w’Inama Nyobozi ya Kiyovu Sports nawe yandikiye abanyamuryango ba Kiyovu Sports indi baruwa ibamenyesha ko Mvukiyehe yakuyeho ubwegure bwe.

Ati “Nyuma yo kurebera hamwe ubwegure bwa Perezida Juvénal akatugezaho imbogamizi zashoboraga gutuma atazagera ku ntego yiyemeje, twasanze izo mbogamizi zatuma atabasha kugera ku ntego yiyemeje twamufasha kuzivana mu nzira dufatanyije n’izindi nzego ndetse n’abanyamuryango ba Kiyovu Sports.”

Iyi baruwa yasinyweho n’umuyobozi w’inteko rusange Jean Pierre Kayumba yakomeje ivuga ko ku bw’izo mpamvu ubwegure bwa Mvukiyehe bukuweho akazakomeza kuyobora Kiyovu Sports.

Kiyovu Sports kandi yatangaje ko inama yari kuzahuza abanyamuryango bayo tariki ya 1 Ukwakira, yari no kuzashakirwamo umuyobozi mushya yimuwe, bityo bakazamenyeshwa igihe izabera nyuma.

Mvukiyehe agarutse ku buyobozi mu gihe muri Kiyovu Sports hari kuvugwamo ibibazo byinshi by’imyenda y’amafaranga afitiwe abakinnyi n’ibindi.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *