Mwarimu wigishije Perezida Kagame mu mashuri abanza yapfuye

Umwarimu Nyabutsitsi Augustin wigishije Perezida Paul Kagame mu mashuri abanza, yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru yizewe avuga ko Nyabutsitsi w’imyaka 79 yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Ugushyingo mu bitaro bya King Faisal biri mu mujyi wa Kigali aho yari arwariye. Uyu musaza yari atuye i Kinyinya, mu nkengero za Kigali, mu nzu yaguriwe na Perezida Kagame.

Nyabutsitsi Augustin wigishije Perezida Kagame apfuye

Nyabutsitsi yigishije Perezida Kagame mu mashuri abanza mu wa Gatandatu no mu wa Karindwi, mu mwaka w’1967 kugera mu 1968, ku ishuri ribanza rya Rwengoro ryari mu nkambi y’impunzi muri Uganda, aho bombi bari barahungiye.

Muri 2016, Nyabutsitsi yahuye na Perezida Kagame, nyuma y’imyaka myinshi buri wese yifuza guhura n’undi.

Igihe Perezida Kagame yari yitabiriye inama y’ibyerekeye uburezi muri Nyagatare, yabajije abari aho niba ku bw’amahirwe ntawaba azi aho uwahoze ari umwarimu we Nyabutsitsi atuye.

Kuva icyo gihe yahise aha inshingano Prof. Nshuti Manasseh wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuzamuhuza na we. Kuya 25 Mutarama 2016 inzozi z’aba bombi zabaye impamo barahura.

Nyabutsitsi avuga ku guhura kwe na Perezida Kagame, yagize ati “Nta bintu nagiye musaba, gusa ibyinshi yarabimbazaga. Ati uraho, nti ndi aho. Ati umeze ute se? nti meze neza. Ati ariko nigeze kumva ko ukodesheje, nti ndakodesheje. Ati hehe? Nti i Kanombe.

Ifoto ya Nyabutsitsi ahura na Perezida Kagame yayimanitse mu nzu

Nyabutsitsi yavuze ko yibukira kuri Perezida Kagame ko amwigisha atigeze aba uwa kabiri yahoraga ari uwa mbere. Yagize ati “Yari umuhanga cyane mu ishuri akunda Imibare n’Icyongereza n’ubwo bari bakigitangira.

Wasangaga ari umwana ushishikajwe cyane no kumenya. Yaritondaga kandi akunda kwiga. Yakundaga kubaza ibibazo cyane kugeza igihe asobanukiwe neza. Yakundaga gukina n’abandi, nta bundi bukubaganyi namubonagamo.”

Nyabutsitsi yigishije ku ishui rya Bon Berger

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *