Mwiza Joannah wakundanye na Uncle Austin nyuma bakaza gutandukana yambitswe impeta y’urukundo(AMAFOTO)

Mwiza Joannah wabaye igihe kinini mu rukundo n’umuhanzi akaba n’umunyamakuru wa Kiss Fm, Tosh Luwano (Uncle Austin) ndetse bakanabyarana  , yambitswe impenda y’urukundo n’undi musore.

Hirwa Augustin niwe  musore wambitse impeta Joannah , bakaba bari bamaze igihe kinini mu rukundo, bakaba bafashe umwanzuro wo gutangira urugendo rushya rwo kubaka umuryango nubwo bataratangaza neza amatariki y’ubukwe.

Mwiza Joannah yatangiye kuvugwa mu itangazamakuru akundana na Uncle Austin mu 2015. Nyuma mu Ukuboza yibarutse umwana babyaranye w’umukobwa bise London Ava Luwano.

Uncle Austin na Mwiza Muri Gashyantare 2018 nibwo byatangiye guhwihwiswa ko batandukanye, nyuma inkuru iza gusakara ko batakibana,cyane ko bari bamaze igihe kinini babana mu nzu nk’umugore n’umugabo.

Ubwo Mwiza Joannah na Uncle Austin babanaga nk’umugore n’umugabo.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *