Myugariro wa APR FC Karera Hassan yahakanye amakuru avuga ko atazagaruka mu Rwanda

Myugariro wo hagati, Karera Hassan ukinira ikipe ya APR FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, avuga ko ibikomeje kumuvugwaho ko atazagaruka mu Rwanda ari ibinyoma.

Mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza 2021, nibwo Karera Hassan yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Finland aho yasanzeyo umukunzi we Umutoni Diane bamaranye imyaka itandatu.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Karera Hassan yatangaje ko atigeze ahagarika guconga ruhago ndetse ko azagaruka mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2022.
yagizati “Amakuru y’uko nagiye nkaba ntazagaruka mu Rwanda narayumvise ariko ni ibinyoma kuko nagiye nsabye uruhushya ubuyobozi bwa APR FC kandi ikiruhuko bampaye nikirangira nzagaruka”.
“Ntabwo nahagaritse umupira w’amaguru kuko mfite intumbero yo kubanza gusoza amasezerano muri APR FC, ndetse ndanifuza gukomeza gukora cyane nkazajya gukina ku rwego rwisumbuyeho urwo mu Rwanda”.
Imbamutima za Karera Hassan wakinnye umukino we wa mbere muri APR FC – APR  FC
Karera Hassan yakiniye amakipe atandukanye arimo Kiyovu Sports na AS Kigali, mu mpeshyi ya 2021 nibwo yasinyiye ikipe ya APR FC amasezerano y’imyaka ibiri.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *