Myugariro wa APR FC Karera Hassan yerekeje muri Finland

 Karera Hassan ntabwo yajyanye na bagenzi be berekeje mu gihugu cya Moroc gukina na RS Berkane umukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup aho yagiye kureba umugore we muri Finland.

Uyu mukinnyi arimo kubarizwa mu gihugu cya Finland aho umugore we Mutoni Diane asanzwe aba uyu myugariro kandi  ntabwo yakinnye umukino ubanza wabereye i Kigali kubera ikibazo cy’imvune.

Yahise afata iki gihe atarimo gukina asaba uruhushya muri APR FC ko yajya kureba umuryango we akanashaka ibyangombwa bimwemerera gukorera aho ari ho hose hanze y’igihugu cya Finland kuko ibyo gukorera muri iki gihugu abifite, akaba yarahawe uruhushya ari nayo mpamvu atari mu Rwanda.

Amafoto: Abakinnyi bakubutse mu ikipe y'igihugu bakoze imyitozo ya mbere muri APR FC – APR FC

Karera Hassan yasinyiye APR FC imyaka 2 mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2021, akaba yari avuye mu ikipe ya AS Kigali.

Mutoni Diane umugore wa Karera Hassan

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *