Ndimbati yavuze ku makuru amuvurwaho ko yahamagajwe na RIB 

Ndimbati yatumijwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, abazwa ibyo avugwaho byo kutita ku bana yabyaranye n’uwitwa Kabahizi Fridaus.

Ndimbati yavuze ko mu by’ukuri agerageza kubahiriza inshingano zo kurera abana be akurikije ubushobozi bwe kandi ko atigeze abatererana.

Ati “Jya  kuri ‘instagram’ yanjye urebe mperutse kubasohokana ndabatembereza muri expo ejobundi, iyo mbafasha noherereza mama wabo amafaranga nkoresheje mobile Money rero sinzi niba naguha messages zose za MOMO kugira ngo wemere ko mbafasha koko”.

Ndimbati avuga ko ataramenya mu by’ukuri icyo Fridaus ashaka kuko ibyo amusaba birenze ubushobozi bwe.

Ati “Mu minsi ishize yarabanje anyima abana, nkoze ikiganiro n’umunyamakuru mubwiye ko ubu ntakibasha kubona abo bana nyina yabampishe, nyuma yaje kumpamagara arabampa turabonana, rero mu by’ukuri birasaba ko yagirwa inama kandi nziza”.

Ndimbati avuga ko yubahiriza inshingano za kibyeyi uko bikwiye akurikije amikoro n’ubushobozi afite.

Ndimbati yakunze kugirana ibibazo na Kabahizi Fridaus kuko yafunzwe amurega kumutera inda yamuhaye ibisindisha no kumusambanya atagejeje imyaka y’ubukure.

Uru rubanza yaje kurutsinda urukiko rwemeza ko ikirego cy’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite kuko nta bimenyetso bifatika bwatangaga, rutegeka ko Ndimbati ahita arekurwa urubanza rukimara gusomwa, ariko ahabwa inshingano zo kujya yita ku bana be.

 

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *