Dore umubyeyi muto ku isi lina Medine wabyaye afite imyaka 5 yamavuko.

Uyu mubyeyi ukiri muto yavukiye muri Peru ku itariki ya 23 Nzeri 1933 , mu muryango w’abana icyenda. Yabyaye ku itariki ya 14 Gicurasi 1939 afite imyaka itanu, amezi arindwi n’iminsi 21.

Dushigiye ku bizamini byakozwe n’abaganga, bavuga ko yatwaye inda ataruzuza imyaka itanu 5 yamavuko. Ni bintu bitakekwaga ko byashoboka bitewe nuko yari ataragera mu gihe cy’ubwangavu.

Lina Medina yajyanywe n’ababyeyi be kwa muganga, ubwo babonaga inda ye irushaho kuba nini, batekerezako ari uburwayi yari afite.

Muganga akibibona, yatangiye gukeka ko ari uburwayi afite bwo kuba hari ikindi kintu kiri kwirema mu nda y’uwo mwana muto, ariko muganga Dr Gerardo Lozada akimara gukora isuzuma yasanze uyu mwana afite inda ya mezi 7.

Hahise hacika igikuba hirya no hino, buri wese ashaka kumenya iyo nkuru. Byabaye ngombwa ko Lina Medina ahita yoherezwa mu bitaro bikuru.

Ibitangazamakuru byinshi ndetse n’inzu zikina filimi zishyuye amafaranga menshi ngo bimufotore cyangwa ngo bimukineho filimi ariko birabyangirwa.

Hashize ibyumweru 6 nyuma y’isuzuma, ku itariki 14 Gicurasi 1939 Medina yabyaye umwana w’umuhungu abazwe, bitewe n’uko yari muto cyane. Icyo gihe abaganga batunguwe no gusanga afite imyanya myibarukiro nk’iy’umuntu mukuru kandi yari ataragera mu gihe cy’ubwangavu.

Umuhungu wa Medina yapimaga ibiri 2.7, yitwa Gerardo. Yakuze aziko Medina ari mushiki we, amaze kuzuza imyaka 10 ni bwo yabwiwe ko ari nyina.

Wa muganga wamubyaje witwa Lozada yifuje gutwara Gerardo akamurera, amujyana aho yabaga muri Lima, aha Lina Medina akazi ko gukora ku ivuriro rye. Icyo gihe Lina Medina ntabwo yongeye kubonana n’umwana we nk’uko byari bisanzwe.

Mu myaka yabanje hibajijwe uburyo Lina Medina yatewe inda ku myaka 4 maze byemezwa ko yafashwe ku ngufu. Se umubyara yafunzwe akekwaho kumusambanya, maze nyuma ararekurwa bitewe nuko habuze ibimenyetso.

Lina Medina yashatse umugabo abyara undi mwana w’umuhungu mu mwaka wa 1972, kenshi itangazamakuru ryagerageje kumuganiriza harimo ibiro ntaramakuru bya Reuters arabyanga.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *