Ndorimana uzwi nka Général wayoboraga Kiyovu Sports yeguye

Amakuru ataremezwa neza nuko Bwana Ndolimana Jean Francois Regis uzwi nka ’General’yaba yeguye ku mwanya w’Ubuyobozi bw’umuryango wa Kiyovu Sports.

Uyu mugabo waherukaga kwirukana mu ikipe uwari umuyobozi Mvukiyehe Juvenal,biravugwa ko ibibazo by’iyi kipe byamurenze agahitamo kwegura mu gihe hari andi makuru avuga ko yegujwe n’abanyamuryango ba Kiyovu.

Nubwo Kiyovu Sports itaremeza aya makuru,abari hafi y’iyi kipe bavuga ko uyu amaranye iminsi gahunda yo kwegura ndetse bikaba byagezweho uyu munsi.

Uyu mugabo yari amaze amezi asaga 5 asimbuye Juvenal MVUKIYEHE kuri uyu mwanya.

Muri Nyakanga 2023,nibwo Ndorimana Jean François Regis uzwi nka Général, yongeye gutorerwa kuba Perezida w’iyi kipe muri manda y’imyaka itatu.

Icyo gihe Ndorimana Jean François Regis, yatowe ku majwi 99 ku 101 batoye.

Mu yandi makuru,Umutoza wa Kiyovu Sports yanze gutoza umukino ubahuza na Gorilla ndetse inama yaraye ihuje ubuyobozi n’abakinnyi,General uyiyobora yanze kuyitabira.

Amakuru avuga ko uyu yabitangarije kuri rumwe mu rubuga rwa Whatsapp ahuriramo n’abandi Bayovu ndetse uyu mwanzuro ngo yamaze kuwufata.

Urucaca ruri mu bibazo bikomeye iyi minsi,kuko rwarezwe cyane n’abakinnyi benshi batsinda.

Kiyovu Sports ifite ibirarane by’imishahara y’abakinnyi n’abakozi b’ikipe by’amezi 3 byiyongeraho abakinnyi n’abatoza batandukanye nabi bayirega muri FIFA nayo itegeka ko yishyura akayabo.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *