“Ngo ni tenesi ntiryamucika“APR FC yasinyishije umunyezamu mushya

APR FC yamaze gusinyisha umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu ya Congo Brazaville, Pavelh Ndzila amasezerano y’imyaka 2.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 9 Nyakanga 2023 nibwo iyi kipe y’ingabo z’igihugu yemeje isinya ry’uyu munyezamu.

Ni umunyezamu wakiniraga ikipe ya Etoile du Congo, akaba yasinye amasezerano y’imyaka 2 nyuma yo gukorerwa ikizamini cy’ubuzima mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Pavelh Ndzila akaba aje muri APR FC gutanga akazi ku bandi banyezamu yari isanganywe ngo bazamure urwego nka Ishimwe Pierre wari usanzwe ari umunyezamu wa mbere w’iyi kipe.

Uyu munyezamu w’imyaka 28 yari mu ikipe y’igihugu ya Congo Brazaville yakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexico 20211 gusa ntabwo yigeze akina.

Muri 2014 umutoza Claude Leroy yamutwaye mu gikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) cyabereye muri Sudani y’Epfo. 2015 yakinnye igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 cyabereye Senegal.

APR FC ni ikipe kandi irimo yiyubaka ihanze amaso imikino Nyafurika aho izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *