Ngoma: Abasore baciye ikiganza umunyerondo

 

Abasore babiri bavukana bari gushakishwa  n’inzego z’umutekano mu Karere ka Ngoma nyuma yo gukata ikiganza umunyerondo kikavaho.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 11 Nzeli 2021 mu Mudugudu wo mu Murenge mu Kagari ka Agatare mu Murenge wa Mugesera ahazwi cyane nk’ahakunda kwera inanasi.

Amakuru avuga ko ubwo abari ku irondo ry’umwuga babonye abantu bari mu murima w’inanasi bari kuzica, mu gihe babagotaga ngo babafate barirutse umwe asakirana n’umunyerondo wari wazamuye amaboko ngo amufate, amutemesha umuhoro ikiganza gihita kivaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera, Niyigena Alex, yemeye ko koko uyu munyerondo yatemwe ikiganza kigahita kivaho kuri ubu akaba arwariye mu bitaro bya Kibungo.

Ati “Ababikoze barazwi ubu turimo kubashakisha dufatanyije n’izindi nzego z’umutekano, twamenye ko hari imirenge duturanye bahungiyemo ubu turi kubashakisha kandi nitubafata tuzatanga ubutabera neza baryozwe ibyo bakoze.”

Uyu muyobozi yavuze ko abasore babiri bikekwa ko aribo bibaga inanasi bari basanzwe bafite imyitwarire mibi muri uyu Murenge, yavuze ko kandi nk’ubuyobozi kuri ubu bafashe inshingano zo kwita ku mugore w’uyu munyerondo n’umwana we umwe yari afite.

Si ubwa mbere aba basore bikekwa ko batemye uyu munyerondo ikiganza bakora urugomo nk’uru kuko abaturage bavuga ko bari barananiranye ndetse ngo nta muntu wajyaga ubavuga cyangwa ngo abarege bitewe no kubatinya.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *