Ngoma:Umugabo yishe umuvandimwe we ahita yishyikiriza RIB

Umugabo wo mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma, yishe umuvandimwe we wo kwa se wabo amutemesheje umuhoro, amuziza ko yamututse ku mubyeyi.

Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko uyu mugabo yari arimo gusangira n’umuvandimwe we mu kabari ka mushiki wabo nyuma baza gutongana ahita jya kuzana umuhoro aramutema.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kazo, Singirankabo Jean Claude, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yishe umuvandimwe we akoresheje umuhoro.

Ati “Barimo basangira inzoga mu kabari ka mushiki we baza gupfa y’uko yamututse ku babyeyi kandi bavukana kwa se wabo ahita ajya mu rugo azana umuhoro aramutema.”

Yongeyeho ko uyu mugabo akimara kwica umuvandimwe we yahise yishyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, sitasiyo ya Kibungo ku buryo ubu ariho afungiwe.

Src:Igihe

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *