Ngororero urukiko rwakatiye igifungo cy’imyaka 5 babanyeshuri bashinjwaga kwangiza ibikoresho by’ishuri ubwo bari bari kwishimira ko basoje amashuri yisumbuye.

Tariki 30 Ukuboza 2021  nibwo urukiko rwemeje ifungwa ry’abanyeshuri 6 bari basoje amashuri yisumbuye ku ishuri ry’imyuga rya Tvet ESECOM Rucano riherereye mu karere ka ngororero.

Aba banyeshuri bari batawe muri yombi bashinjwa kwangiza ibikoresho by’ishuri ubwo bari bamaze gusoza ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye,mu byo bangije harimo ibirahure bamennye by’inzu bararagamo(dortoire),ibitanda batwitse byari hanze, n’amakayi batwitse ubwo bari bari kwishimira ko basoje.

Uru rubyiruko rw’Aba banyeshuri ruri mu cyigero cy’imyaka 18 na 25 mu rubanza rwabereye ku rukiko rwa gatumba aba banyeshuri bari basabiwe kuba bafunzwe iminsi30 y’agateganyo, ni mugihe kumunsi wejo aribwo byanzuwe ko bakatiwe gufungwa imyaka 5. Ni mugihe Ababyeyi baba bana bavugaga ko bumvikanye n’ubuyobozi bw’ishuri ndetse bakanishyura ibikoresho byangijwe Aho buri munyeshuri yagiye yishyura amafaranga ibihumbi 44000 y’uRwanda gusa NGO Ababyeyi batunguwe n’uyu mwanzuro w’urukiko.

Umuyobozi wa Tvet ESECOM Rucano mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru  yavuzeko aba babyeyi bari bamaze kwishyura ibyangijwe n’abana babo abajijwe niba nta kirego batanze mu rukiko we avuga ko ku bwumvikane bwabo n’ababyeyi ibintu byari byarangiye ahubwo batazi uko ibindi byaje.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *