Ngororero:Ntibisanzwe,abaturage bazirika inkwavu ku girango zitona.

Mu karere ka Ngororero abaturage bafite umuco wo kuzirika inkwavu mu rwego rwo kuzirinda ko zagira aho zijya ndetse no kuba zagira ibyo zangiza zibyona.

Muri aka Karere ka Ngororero kagizwe n’imisozi itari mike abaturage benshi bakoro ubworozi bw’inkwavu aho usanga ingo hafi yazose bazoreye mu rwego rwo kwiteza imbere bakoresheje amatungo magufi.

Ubwo twasuraga umurenge wa Bwira umwe mu mu mirenge igize aka karere, mu kagari Ruhindage umudugudu wa Kabirizi twaganiriye n’umuturage utashatse ko tumuvuga izina atubwira ko ubworozi bw’inkwavu muri uyu murenge ndetse no mu karere muri rusange buteye imbere cyane kuko abaturage benshi bakora ubu bworozi.

Yagize ati:”Dukunda korora inkwavu cyane n’itungo ritagoye kuryigondera kandi ritanga n’amafaranga mu gihe gito kuburyo ariyo mpamvu abenshi usanga Bitabira gukora ubu bworozi.”

Yakomeje avugako banafite umuco wo kuzirika inkwavu ku ishumangizo nkuko bikorwa ku yandi matungo arimo Ihene ,Intama nayandi mu rwego rwo kuzirinda ko zajya kona imyaka ndetse no kuba zacukura mu nzu aho bakunda kuzororera cyane,dore ko  abenshi usanga bazishyira mu nzu hasi aho kuzubakira ibiraro.

Mu bisanzwe Urukwavu ni itungo rigufi ryororoka cyane kandi vuba, ntiricuranwa n’abantu ibiryo kuko rishobora gutungwa n’ibyatsi, byaba bibisi cyangwa byumye. Ubworozi bw’inkwavu bworoshye kubukora ndetse buba bwiza cyane kubafite amikoro make n’intege nke.

Ubworozi bw’inkwavu bufite agaciro mu mibereho y’abanyarwanda kuko butanga umusaruro uhagije mu gihe gito kandi muburyo bworoshye:

Ntibutwara amafaranga menshi kandi imirimo yabwo ntivunanye

-Inyama z’urukwavu zikungahaye ku ntungamubiri

-Inkwavu zitanga ifumbire nziza kandi nyinshi,

-Inkwavu ntizororerwa ahantu hanini

Ubworozi bw’inkwavu bugoboka vuba ababwitabira kuko bubyara amafaranga vuba kandi n’isoko rikaba riboneka.

Imyororokere y’inkwavu

Kubangurira:

-Muri rusange urukwavu rubangurirwa ubwa mbere rufite amezi 5

-Imfizi itangira kwimya ifite amezi 6

-Urukwavu rwotsa ukwezi mu bworozi bwa kijyambere,naho mu miryango isanzwe rukonsa amezi 2;

Urukwavu ruhaka ukwezi kumwe

-Urukwavu rwongera kubangurinzwa nyuma yamezi atatu.

Mu gihe inkwavu nyarwanda zigaburirwa ibyatsi gusa zidashobora kubyara inshuro zirenze 4 ku mwaka, inkwavu zigaburirwa ibiryo mvaruganda zishobora kugeza kumbyaro 5 mu mwaka kuko igihe cyo kongera kuzibanguriza kigabanuka (abana bacuka vuba, kuko bagaburirwa iyo ndyo ikungahaye ku ntungamubiri).

Mu karere ka Ngororero bazirika inkwavu kugirango zitagira ibyo zangiza

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *