Ni iki kihishe inyuma y’ibivugwa ko Rayon Sports yagabuye ’Gikundiro Bread’ yapfuye hakaba hari abarwaye?

Rayon Sports ivuga ko ibivugwa ko hari abariye umugati wa ’Gikundiro Bread’ warengeje igihe atari byo ahubwo ari abashaka kuwusebya kuko banze gukorana na bo.

Ku wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2023 ni bwo Rayon Sports yatanze imigati 800 ya ’Gikundiro Bread’ abanyeshuri biga muri Groupe Scolaire Kabusunzu.

Ku munsi w’ejo hashize ni bwo uwitwa Egide Tuyishime avuga ko arerera muri iki kigo, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko iyi migati yatanzwe yari yarapfuye.

Mu mafoto yaherekeje ubu butumwa bwe, agaragaza iyi migati yaratoye uruhumbu.

Ati “Mutabare Gikundiro Bread yatanze imigati ipfuye yashaje nk’uko mubibona bayitanze yararangiye 03.12 bayiha abanyeshuri ku kigo cya GS Kabusunzu imigati yaraboze abana batangiye kugira ikibazo.”

Gusa n’ubwo avuga ibi ariko ntabwo ku ishashi bigaragara neza ko yarangiye tariki ya 3 cyangwa niba 13 na 23, gusa tariki 3 Ukuboza byo biragoranye kuko yatangiye gucuruza iyi migati tariki 5 Ukuboza 2023.

Uyu mugabo yahise yibasirwa na bantu benshi bavuga ko arimo gusebya uyu mugati, gusa yahise ashyiraho ubundi butumwa avuga ko nta kintu na kimwe apfa na Rayon Sports ahubwo ari impungenge nk’umubyeyi.

Ati “Nk’uko mwabonye nabyanditse ntabwo ari ugusebya ikipe ya Rayon ahubwo nk’umubyeyi ni impungenge twagize, ikindi sinjyewe njyenyine rwose niba uzi umubyeyi ufite umwana Kabusunzu umubaze cyangwa ubaze umwana uhiga,
gusa reka twizere ko bitazongera cyangwa n’undi wese atakora iryo kosa.”

“Gusa nabonye hari abanyibasiye bantuka nahamagawe n’abantu benshi ariko reka nongere mvuge ngo uwambaza ibimenyetso ndabifite bitandukanye, abatangabuhamya
sindi umufana ngo ndasebya ikipe, sinkora imigati ngo ndasebya Gikundiro Bread ahubwo ubuzima tububungabunge.”

Yakomeje avuga ko abavuga ngo bamufunge nta kibazo kuko na we afite ibimenyetso bihagije kandi hari n’amategeko yizeye ko atarengana.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben yavuze ko uwo muntu atarerera ku kigo cya Kabusunzu nk’uko abivuga kuko ubuyobozi bw’iki kigo bwavuze ko butamuzi.

Ati “Uwo muntu ntabwo arerera mu kigo cya Kabusunzu arabeshya, twavuganye n’ubuyobozi batubwiye ko batamuzi. ”

Yakomeje avuga ko ababyihishe inyuma ari abantu basabye gukorana na Rayon Sports bamamaza uyu mugati ariko ntibikunde.

Ati “Hari abantu biyita abavuga rikijyana kuri Twitter (influencer) bagiye batubwira ngo muduhe amafaranga tubafashe kwamamaza umugati wanyu, bigendanye n’uburyo twahisemo gukoresha wasanga gukorana na bo byari bitaragera, badushyizeho igitutu batubwira ko nitutabikora bazawusebya, rero ni byo byatangiye.”

Mu rwego rwo gukomeza gushakira ikipe amikoro, Rayon Sports yatangiye gukora imigati yise ’Gikundiro Bread’ iri mu moko 7.

Ubutumwa bw’uyu mutoza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *