Niger: Abasirikare bafungiye Perezida Bazoum mu nzu mu mugambi wo kumuhirika ku butegetsi.

Abasirikare n’abashinzwe umutekano wa Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum, bafunze imihanda yose yerekeza ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, aba hafi ye bakemeza ko perezida yafungiwe mu nzu mu mugambi wo kumuhirika ku butegetsi.

Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2023, imihanda yose n’uduce tuzengurutse Ingoro ya Perezida Mohamed Bazoum yari igoswe n’abasirikare bashinzwe umutekano we, bakumira abantu kuhegera.

Abenshi babibonye bemeza ko ari igikorwa kigamije gushaka guhirika ubutegetsi buyobowe na Mohamed Bazoum.

Umwe mu basirikare bakorera mu karere yabwiye Jeune Afrique ko Perezida Mohamed Bazoum afungiye mu rugo iwe ndetse ari mu biganiro by’ubwumvikane n’abasirikare bashaka kumuhirika ku butegetsi.

Undi musirikare ariko wa hafi mu Biro bya Perezida Bazoum yatangaje ko ubuzima bw’Umukuru w’Igihugu bumeze neza, ndetse ari mu biganiro n’abasirikare bagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi.

Amakuru yizewe ahamya ko Perezida Bazoum yateganyaga gusimbuza Omar Tchiani mu mwanya arimo. Uyu yari Umuyobozi ukuriye Abashinzwe Umutekano barinda Perezida, wari muri izi nshingano ku butegetsi bwa Mahamadou Issoufou wavuyeho mu 2021.

Kugeza saa Mbili byagaragaraga ko umutuzo umaze kugaruka ariko abahari bakavuga ko hakiri urujijo n’ubwo nta masasu yigeze yumvikana.

Si ubwa mbere abasirikare bashatse guhirika ubutetsi muri Niger, kuko tariki 31 Werurwe 2021, abasirikare bashatse guhirika Mahamadou Issoufou mbere gato y’iminsi ibiri ngo Mohamed Bazoum atangire kuyobora igihugu.

Niger ni kimwe mu bihugu byo mu Gace ka Sahel byari bikiyobowe n’umusivili, nyuma y’uko muri Mali na Burkina Faso abasirikare bahiritse ubutegetsi bakabushyira mu maboko yabo.

Perezida Bazoum na we muri iyi minsi yugarijwe n’ibibazo by’umutekano bishobora kuzasiga ingabo zimukuye mu mwanya w’umukuru w’igihugu.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *