Niyonzima Olivier Seif yasinyiye ikipe nshya

AS Kigali yamaze gusinyisha umukinnyi ukina mu kibuga hagati,Niyonzima Olivier Seif  amasezerano y’imyaka 2 ni nyuma yo gutandukana n’ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC. 

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nzeri 2021 nibwo AS Kigali yatangaje ko yamaze gusinyisha Niyonzima Olivier Seif amasezerano y’imyaka 2.

Niyonzima Olivier Seif yakiniye ikipe ya Rayon Sports bakunze gutazira gikundiro kuva muri 2015 kugeza 2019, naho kuva 2019 kugeza 2021 yakiniye ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC.

Uyu mukinnyi  biravugwa ko yatanzweho miliyoni 20 za mafanga y’urwanda, akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri akinira Iyi kipe y’abanyamugi As Kigali.

Niyonzima Olivier Seif yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri As Kigali

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *