Nizeyimana Mirafa yerekeje muri Kabwe Warriors ni nyuma yo gutandukana na Zanaco

Nizeyimana Mirafa, wakiniraga ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia, yamaze gutandukana na yo yerekeza muri Kabwe Warriors yo muri icyo gihugu nanone.

Nizeyimana Mirafa yemeje ko yamaze gutandukana na Zanaco FC yari agifite amasezerano yagombaga kurangira taliki ya 12 Werurwe 2022, gusa iyo kipe ikaba yari yamaze kumenyesha abakinnyi b’abanyamahanga bayikinamo, ko idafite gahunda yo kongera kubakoresha bityo ko we yahisemo kubasaba ko yatandukana na yo isoko ry’igura n’igurisha ritarafunga.

yagizati “Amasezerano yanjye yagombaga kurangira taliki ya 12 Werurwe uyu mwaka ariko Zanako yari yamaze kutubwira ko idashaka gukoresha abanyamahanga umwaka utaha, ni yo mpamvu nahisemo kubasaba ko njye bandekura nkishakira indi kipe, ngo hato isoko ry’igura n’igurisha ridafunga ntarabona ikipe. Twarumvikanye byose barandekura”.

Kabwe Warriors ni imwe mu makipe akomeye muri shampiyona ya Zambia, dore ko umwaka ushize yanakinnye imikino nyafurika ‘Total Caf Confederations Cup’, ubwo yari yarasohokanye na Red Arrows mu gihe Zanaco yakinagamo Mirafa, yo yari yasohokanye na Zesco United muri CAF Champions League.

Nyuma y’umunsi wa 21 wa shampiyona, Kabwe Warriors iri ku mwanya wa 13 n’amanota 25, aho mu mikino itanu imaze gukina itaratsindamo n’umwe, kuko yatsinzwe itatu inganya ibiri.

Mirafa Nizeyimana yerekeje muri Zanaco FC muri Werurwe umwaka ushize, aho yari yavuye mu Rwanda agiye gukinira Napsa Stars atakiniye nyuma yuko hari ibyo batumvikanye, bityo agahitamo kwerekeza muri Zanaco FC.

 

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *