Nkusi Arthur yasezeye mu itangazamakuru

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Nkusi Arthur wamamaye nka Rutura yasezeye kuri Radiyo Kiss Fm yari amaze igihe kinini akorera mu biganiro bitandukanye bijyanye n’imyidagaduro, ahita atangaza ko abaye aruhutse itangazamakuru yari amazemo imyaka icumi.

Uyu mugabo uheruka kurushinga n’Umunyamakuru wa CNBC Africa, Fiona Muthoni Naringwa, wanabaye Igisonga cya Gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, akaba n’Igisonga cya Mbere cya Miss Africa Calabar 2017; yanditse ku mbuga nkoranyambaga ku wa 23 Ukuboza agaragaza ko guhera kuri uyu wa Gatanu, tariki 24 Ukuboza 2021, atongera kubarizwa mu banyamakuru ba Kiss Fm.

yagizati “Ndabasuhuje, ntabwo nigeze ntekereza ko uyu munsi nzaba mbasangiza aya makuru. Guhera ejo tariki 24 Ukuboza 2021 uzaba ari umunsi wanjye wa nyuma kuri Kiss Fm. Ngiye gufata akaruhuko ko gukora kuri radiyo. Imyaka 10 yari ishize yari itangaje.”

Nkusi Arhur yari amaze igihe kinini akorana na Isheja Sandrine mu kiganiro cya mu gitondo kuri Kiss Fm.

Uyu mugore bakoranaga yamwifurije ishya n’ihirwe, ati “Imana ihe umugisha urugendo rwawe rushya, ntewe ishema nawe. Warakoze kumbera umuvandimwe, umuntu umvura, inshuti magara, ukamfasha mu buryo bwo kunshyigikira ndetse ukaba umuntu twakoranye ikiganiro utandukanye n’abandi.”

Nkusi ni umukinnyi wa filime, umunyarwenya, umubyinnyi akaba n’umunyamakuru. Yatangiriye muri Mashariki mu 2004 akina amakinamico.

Uyu mugabo yanyuze ku zindi radiyo zitandukanye zirimo K Fm iri mu zazamuye izina rye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *