Nsengiyumva François uzwi kwizina rya Gisupusupu yajuririye icyemezo aherutse gufatirwa n’inkiko

Rurangiramwa mu jyana ya kinyafurika Nsengiyumva François nyuma yuko akatiwe n’urukiko gufungwa iminsi 30  n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi, yajururiye iki cyemezo.

Tubibutseko uyu Nsengiyumva akurikiranweho icyaha cyogusambanya umwana w’imyaka 13,ndetse no kumukoresha imirimo y’agahato.Nizeyimana wunganira uyu muhanzi Nsengiyumva, we avuga ko bahise bajurira kuko batemera umwanzuro wafashwe.

Yatangaje kandi ko uwo yunganira afite abatangabuhamya bamushinjura bazagaragarizwa Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare.Yavuze kandi ko yizeye ko hashingiwe kubimenyetso by’abatanga buhamya urukiko ruzabigenderaho ubundi umukiriyawe akarenganurwa.Icyaha cyo gusambanya uwo mwana bivugwa ko cyakozwe ku matariki ya 17 na 18 Kamena 2021.

Uyu mwana ngo yageze kwa Nsengiyumva agiye gukora akazi ko mu rugo, nubwo Nsengiyumva we avuga ko yari yamuhawe n’ababyeyi be kuko aho yabaga mbere batamufataga neza.

urwego rw’Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Nsengiyumva uregwa icyaha, bushingiye kuri raporo ya muganga igaragaza ko umwana mu gitsina cye hinjiyemo intoki ebyiri kandi akaba arwaye imwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina basanganye na Nsengiyumva.Nsengiyumva ahakana  icyaha, avuga ko ibyakozwe ari umuryango w’uyu mwana ushaka kubimugerekaho ngo akunde afungwe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *