Nsengiyumva Francois”Gisupusupu”yasohoye indirimo yo gushimira Imana nyuma yo kuva muri gereza.

Nsengiyumva Francois ni umuhazni umaze kuba icyamamare uzwi mu muziki nka Igisupusupu, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Shimwa Mana’, avuga ko abantu badakwiye kwiyihuza no kuba yari amaze igihe afunze, ahubwo ngo igaruka ku buzima bw’umuziki we mbere na nyuma y’uko abonye abamufasha.

Nyuma y’uko uyu muhanzi arekuwe tariki ya 26 Kanama 2021 yahise akomeza ibikorwa bye by’umuziki, ahera ku ndirimbo yise ‘Shimwa Mana.Ni indirimbo irimo amagambo umuntu ashobora kuvuga ko yavomye inganzo mu buzima yari abayemo muri gereza.

Inkuru dukesha INYARWANDA,Nsengiyumva yagize ati “Iyi ndirimbo yanjye yari ikiri mu gaseke. Nari narayikoze mbere y’uko mfungwa , Njyewe indirimbo yanjye nakubwiye ko yari ibitse iri mu gaseke. Rwose n’iyo ntahura na biriya bibazo yari gusohoka, kubera ko nshimira Imana aho yankuye n’aho ingejeje.”

Uyu muhanzi avuga ko ashima Imana yamukuye muri gereza. Ariko ko inganzo y’iyi ndirimbo yumvikanisha aho Imana yamukuye ubwo yaririmbiraga amafaranga 100 Frw ubu akaba ageze muri za miliyoni Nsengiyumva yavuze ko ari muri gereza, yateye isengesho asaba Imana kumwigaragariza.

Ati “Naravuze ngo ariko Mana wa Mana we ndabizi uriho kandi n’ubu izahoraho niba uziko nakoze iki cyaha (Abisubiramo) wanyishe nte kwandavurira kuri iyi si yawe.”

Avuga ko akimara gutera iri sengesho, Imana yamwigaragarije mu nzozi imubwira ko bidatinze azajya ku rukiko akaburana kandi agatsinda. Ati “Kandi koko niko byabaye.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *