Ntabwo turimo gucuruza abantu – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko byaba ari ukwibeshya kwibwira ko u Rwanda rurimo kwakira abimukira mu buryo bw’ubucuruzi, kuko ari icyemezo cyafashwe mu buryo bw’ubutabazi kandi gifite impamvu.

Yabigarutseho mu kiganiro yagejeje mu buryo bw’ikoranabuhanga ku itsinda ryo muri Brown University kuri uyu wa Gatatu, ryari riyobowe na Stephen Kinzer.

Ku wa 14 Mata nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasinye amasezerano n’iy’u Bwongereza, muri gahunda y’imyaka itanu izatuma rwakira abimukira benshi binjiye muri icyo gihugu mu buryo budakurikije amategeko.

Muri urwo rugendo, u Bwongereza bwemeye gushora mu Rwanda miliyoni 120£ (miliyari zirenga 120 Frw), mu mahirwe atandukanye ku Banyarwanda n’abimukira, mu nzego zitandukanye nk’uburezi.

Ni icyemezo u Rwanda rwafashe nyuma yo kubona ikibazo cy’abimukira gikomeza gukara, ugasanga n’uburyo bushyirirwaho gukemura icyo kibazo “ntabwo bukora”.

Perezida Kagame yagarutse kuri iki kibazo, ahera mu 2018 ubwo Abanyafurika benshi bari baraheze muri Libya, ubwo bageragezaga kwambuka ngo bajye mu Burayi.

Bamwe bapfuye bagerageza kwambuka inyanja ya Méditerranée, abandi bashyirwa muri za gereza mu mijyi itandukanye ya Libya, barahahera.

Inzego zirimo UNHCR zageragezaga gushakira umuti icyo kibazo nazo ngo zari zaraheze mu cyeragati.

Perezida Kagame wari ayoboye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) ngo ikibazo cyamugezeho, asanga u Rwanda atari igihugu kinini, gikize, ariko hari ibisubizo rwazana mu gutanga umusanzu.

Uburyo butatu bwashyizwe ku meza

Perezida Kagame yavuze ko babwiye inzego mpuzamahanga n’ibihugu byageragezaga guhangana n’ikibazo, ko abo bimukira bashobora kuzanwa mu Rwanda.

Yakomeje ati “Nibaza mu Rwanda, dushobora no kubemerera kuguma mu Rwanda kubera ko nubwo imibereho yacu atari myiza kurusha ahandi ku Isi cyangwa ngo ibe iri hafi aho, ibyo twaha aba bantu ni byiza kurusha kuba muri gereza muri Libya idafite guverinoma , kandi benshi bari barimo gupfirayo.”

Icyo gihe ngo yashimangiye ko ibyo u Rwanda rwatanga biruta gukomeza kujya mu Burayi ugapfira muri Méditerranée .

Ingingo ya kabiri itari ukuguma mu Rwanda, ngo kwari ukuhazanwa mu gihe hagishakwa ibindi bihugu byabemera, ariko hagati aho bakaba batekanye.

Amahirwe ya gatatu ngo yari uko abo bantu bavuga ko bashaka gusubira mu bihugu byabo, ntibashake gukomeza kujya mu Burayi cyangwa ngo bagume muri Libya.

Perezida Kagame yakomeje ati “Hari bamwe bavuye muri Libya baje mu mezi make ashize, hari n’abandi amagana bamaze kunyuzwa mu nzira ziteganywa bari muri izi nkambi mu Rwanda bajyanywe muri Canada, ibice bitandukanye by’u Burayi, u Bufaransa, ibihugu byo muri Scandinavia ndetse no mu Bwongereza ubwabwo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika… byakomeje kuba.”

Ikibazo cy’abimukira i Burayi

Perezida Kagame yavuze ko u Bwongereza bwegereye u Rwanda bushingiye ku mateka n’uburyo rwatanze umusanzu mu gukemura ikibazo muri Libya.

Yavuze ko muri iki gihe u Burayi buhanganye n’ibibazo by’abimukira, bitizwa umurindi n’abantu babajyanayo rwihishwa kandi bakabikoreramo amafaranga menshi.

Kenshi ngo usanga abo bimukira bavuga ko barimo guhunga itotezwa mu bihugu byabo, ari n’ukuri.

Perezida Kagame yakomeje ati “Ariko ntabwo ari igihe cyose, kubera ko bamwe muri bo usanga babasha kwishyura ibihumbi by’amayero, amadolari cyangwa amapawundi, kugira ngo bajyanwe rwihishwa muri ibyo bihugu.”

 

“Bamwe muri bo ni abantu bafite amafaranga cyangwa badafite ibyo bibazo nko gutotezwa, ni ukuba ashobora kwishyura ubundi akabona inzira umujyana.”

 

Yavuze ko umuntu akoze ubushakashatsi akabaza n’abanyarwanda cyangwa abandi banyafurika, niba bishimiye kuba hano cyangwa niba bashaka kujya mu Burayi, Amerika cyangwa Canada, amahitamo ya mbere y’aba bantu “yego, yego, yego, dushaka kugenda, tujyaneyo”.

Ni igisubizo ngo wabona nubwo baba bagiye kubaho ubuzima bubi kurusha ubwo babayemo.

Ntabwo u Rwanda ruri mu bucuruzi

Perezida Kagame yavuze ko u Bwongereza bwemeye kwegera u Rwanda mu gushaka umuti, kuko budakeneye ko abo bimukira bakomeza kwisukiranyayo.

Hagati aho ngo hazajya haba isesengura harebwa abimukira bushobora kwakira cyangwa kutakira, ariko bikaba bari mu Rwanda.

Perezida Kagame yakomeje ati “Nubwo baba bari hano, bamwe muri bo bashobora gusubizwayo (mu Bwongereza), mu buryo bujya gusa n’ubwo navuze kuri Libya, aho abo bantu bavanwa muri Libya bakazanwa hano, hagashakwa igisubizo rimwe na rimwe bigafata igihe.”

“Bamwe baracyategereje, bari hano, ariko bari hano ari bazima, bitabwaho neza uko bishoboka, kandi umuryango mpuzamahanga wakomeje gufasha muri iyo gahunda.”

Perezida Kagame yavuze ko kwibwira ko u Rwanda rurimo gukorera amafaranga muri ibi bibazo byaba ari ukwibeshya.

Yakomeje ati “Rero byaba ari ukwibeshya kugera ku mwanzuro ngo u Rwanda rwabonye amafaranga, ntabwo ari ubucuruzi, ntabwo turimo gucuruza abantu! Ntabwo ariko bimeze. Turimo gutanga ubufasha, nababwiye aho bitangirira.”

“U Bwongereza buzatanga ubushobozi bukenewe ngo aba bantu babone imibereho myiza bari hano, mu gihe bakireba niba bishoboka ko basubira mu Bwongereza cyangwa se u Bwongereza bushobora gukorana n’ibindi bihugu ngo byakire bamwe muri bo, n’ibindi.”

Israel yarabigerageje biranga

Mu mwaka wa 2014, Israel iyobowe na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yaganiriye n’u Rwanda kugira ngo rube rwakwakira abimukira bajyagayo mu buryo butemewe.

Icyo gihe abatemera kujya mu Rwanda bagombaga guhitamo gufungwa, bisa n’agahato maze urukiko ruza kubihagarika mu 2017.

Bivugwa ko buri muntu u Rwanda rwari kwakira yagombaga gutangwaho 5.000$ azamufasha ahageze.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cyishe ubwo bwumvikane cyaturutse muri Israel.

Ati “Haje ikibazo ko bahatirwaga kuva muri Israel, kandi muri make nicyo cyishe amasezerano. Kubera ko ntabwo bagombaga guhatira abantu kuza mu Rwanda. Byari ku bushake, nicyo twari twemeranyije. Nanone, icyatumye tubirebaho, benshi muri bo bari abavandimwe bo muri Afurika, benshi muri bo bakomokaga muri Ethiopia, Eritrea n’ibindi bihugu byo hafi aho.”

“Bari barimo kujugunywa hanze, turavuga ngo oya, aho kugira ngo baze bafatirwe hagati y’imbaraga zishaka ko basohoka mu gihugu n’amategeko avuga ngo oya mukwiye kuba hano, bikarangira ntacyo babonye, twaravuze ngo ntabwo turi igihugu kinini, ariko twumva ko twakwakira abantu benshi barimo kujugunywa hanze ahantu hatandukanye.”

Icyo gihe ngo amasezerano yari yumvikanyweho yahise ahagarikwa.

Perezida Kagame yakomeje ati “Ntekereza ko batazanye hano na 30 ku ijana by’abo twari twemeranyije ko bazazana hano, ni uko byarangiye.”

U Rwanda rusanzwe rwakira impunzi nyinshi n’abimukira, ndetse hari n’abahamaze igihe kirekire cyane. Kuri ubu habarirwa impunzi zigera mu 130,000, harimo Abanye-Congo 77.288

Inkuru ya IGIHE

Perezida Kagame yaganiriye n’itsinda ryo muri Brown University

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *