Ntibisanzwe 3 murugo rumwe bose babaye abapadiri

Muri Diyosezi ya Nyundo amateka mu  muryango yaranditswe, aho bigaragara gake cyane ko murugo rumwe havamo impona 3 kandi zikomeye.

Padiri Revocat, ku Inkuru dukesha Kinyamateka yahawe ubusaseridoti  kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Kanama2021  i Byumba,akaba avukana n’abandi bapadiri 3 aribo Padiri Gilbert na Padiri Leandre.

Benshi batangajwe n’uyu muryango bamwe batanga ibitekerezo binyuranye kuri iyo foto aho bagairaga  ,bati” iki n’igihombo kuko umurayngo utazaguka ,abandi bagatebya bati “bazajya babyara abana hanze.”

Ariko hari n’bandi bagaragaje  ko ari umugisha kubona Abihayimana 3 mu muryango.Ubwo Radio Rwanda yashyiraga iyi foto ku rubuga rwayo rwa Facebook,benshi bashimye uyu muryango ndetse bifurije aba bapadiri umugisha.

Uyu muryango abyara aba bihaye Imana ukaba utuye   muri Santarali ya Nyange Paruwasi ya Nyange.Uyu muryango uvukamo abana 8 barimo abakobwa 3 n’abahungu 5. Muri aba bana
umukobwa umwe yitabye Imana na Se ubabyara.

Padiri Gilbert, Padiri Leandre na Padiri Revocat hamwe n’umubyeyi wabo ubabyara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *