Ntibisanzwe!! Bishop yirukanye abapasiteri 40 abahora kwinjiriza itorero amaturo make

Umuvugabutumwa witwa Bishop David Oyedepo washinze itorero rya Living Faith Church muri Nigeria yirukanye abapasiteri bari bayoboye amashami 40, abahora kwinjiriza iri torero amafaranga (Amaturo) make.

Nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru Pulse, iyirukanwa ry’aba bapasiteri ryahishuwe n’umwe muri bo witwa Peter Godwin wakoraga iyi nshingano ku rusengero ruherereye mu gace ka Ikere-Ekiti kuva tariki ya 28 Kanama 2020.

Peter Godwin yagize ati: “Nyuma y’aho natangiye gukora, niyegurira umurimo w’Umwami. Nakoze igishoboka ngo nigarurire imitima y’abakirisitu”.

Pasiteri Godwin yatangaje ko Umushumba Mukuru, Oyedepo yamutumiye hamwe na bagenzi be 39 tariki ya 1 Nyakanga 2021, bose abamenyesha ko abirukanye.

Ati: “Ku bw’amahirwe make, tariki ya 1 Nyakanga, nahamagawe mbwirwa ko Pasiteri mukuru ashaka kundeba, natekereje ko ari njye njyenyine ashaka”.

“Naratunguwe, njya ku biro bye. Ubwo nahageraga, nahasanze abandi bapasiteri barenga 40. Nyuma y’iminota mike, twahawe amabaruwa. Narayifunguye kugira ngo ndebe ikirimo, nsanga ni iyo kunyirukana”.

Muri aya mabaruwa, Pasiteri Godwin yavuze ko basabwe guhita bava mu macumbi bari barahawe bari muri izi nshingano, bakanatanga ibyangombwa byose byabemereraga kuzikora.

Pasiteri Godwin ngo yaje gusobanuza mu buyobozi bw’itorero impamvu yaba yatumye we na bagenzi be birukanwa, abwira koi torero ritabereyeho mu gihombo, ko ishami yayoboraga ryinjiza amafaranga make.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *