Ntibisanzwe:Inzuki zahagaritse umukino w’umupira w’amaguru iminota 30

Mu mpera z’icyumweru gishize umukino wahuzaga amakipe yo gihugu cya Zambia wahagaze iminota 30 kubera inzuki zinjiye mu kibuga abakinnyi bakwira imishwaro.

Uyu mikino w’umunsi wa 17 wa shampiyona Zambian Super League, waberaga kuri stade Mwanawasa stadium wahagaze kubera inzuki zinjiye mu kibuga abakinnyi n’abasifuzi bagakizwa n’amaguru. Uyu mukino wahuzaga Zesco United na Forest Rangers wahagaritswe ugeze ku munota wa 76.

Abakurikiranaga uyu mukino bavuga ko wari uryoheye ijisho banavuga ko batunguwe n’uko inzuki zinjiye kibuga zigatangira gutondagira igikapu cyari hafi y’ikibuga ndetse no mu kibuga zinjiramo ku buryo abakinnyi byabasabye kuryama mu kibuga bakipfuka mu maso imyenda bari bambaye abandi bagasohoka biruka bazihunga.

Umukino wasubukuwe nyuma y’iminota 30 inzuki zimaze gusohorwa na polisi ishinzwe ubutabazi imaze kuzuka umuriro wazitatanyije. Zesco United na Forest Rangers zasoje umukino nta kipe ibashije kwinjiza igitego kuko zanganyije ubusa ku busa.

Zambian observer.com

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *