Ntibisanzwe,Umupolisi nyuma yo kwicukurira Imva akanayubaka mu buryo bugezweho,ubu yamaze kugura n’isanduku y’agaciro.

Mu gihugu cya Tanzania mu minsi yashize havuzwe inkuru y’umupolisi wicukuriye Imva yo kuzashyingurwamo mu gihe yasezeye kuri ubu buzima bw’isi ,iyi imva ikaba yaranayubutase mu buryo bugezweho aho yatwaye Amadalori y’Amerika ibihumbi bitatu ($3.000),kuri ubu akaba yaguze n’isanduku azashyingurwamo ya Miliyoni eshatu z’Amashilingi ya Tanzania ubaze mu manyarwanda akaba ari maafaranga asaga 1,400,000Frw.

Umupolisi wo muri Tanzania witwa Patrick Kimaro, w’imyaka 60 y’amavuko, iri cukurwa ry’imva yarikoze mu mwaka washize wa 2022 mu rwego rwo kwitegura no kutagora umuryango we mu gihe azaba yatabarutse.

Ubwo uyu mupolice yatangiraga iki gikorwa Ikinyamakuru cya  BBC cyatangaje ko icyo gikorwa cya Patrick  cyo gutegura imva kandi akiri muzima, gifatwa nk’ubukunguzi mu gace akomokamo aho muri Tanzania, ndetse ko abakuru bo mu bwoko bwe bavuga ko bibujijwe gucukura imva y’umuntu utarapfa, ndetse ko n’imva icukuye itagomba gutinda itarashyirwamo umurambo yateguriwe.

Patrick  we yavuze ko umuryango we wagiye umwumva buhoro buhoro ku cyemezo cye, agira ati, “Kuko ndi umwana w’imfura mu muryango wanjye, byarangoye cyane kubashyingura kuko bapfuye bakurikiranye hanyuramo amezi atandatu gusa. Ubwo rero nahise mfata icyemezo kuko ntashaka ko abana banjye bazanyura muri ibyo nanyuzemo”.

Ikindi yavuze ko ashaka ubwishingizi bwo kugira ngo n’igihe iyo mva yasenywa n’ibiza, izongere yubakwe n’ubwishingizi.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *