Umugabo utaramenyekana amazina naho yabarizwanga (imyirondoro) yasanzwe yapfiriye mu mirima y’abaturage ihuza Umurenge wa Karangazi na Katabegemu mu Karere ka Nyagatare, bikekwa ko yahiciwe n’abantu bashakaga kumwambura moto.
Umuturage watanze amakuru yavuze ko umurambo w’uyu mugabo wasanzwe mu mirima mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2022.
Umuturage ya komeje avuga ko iyo moto bikekwa ko ari iy’uyu mugabo yafatiwe mu Murenge wa Nyagatare iriho amaraso n’imihoro ibiri, bikekwa ko yakoreshejwe muri ubu bugizi bwa nabi.
Abaturage bakomeje batangaza ko urupfu rw’uyu mugabo rwababereye amayobera, bavuga ko batamuzi muri uyu Murenge.
Inkuru dukesha Umuseke avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Mutesi Hope yemeje ko uyu mugabo yishwe.
Yagizi ati: “Bamwishe, ni ahantu h’igice cy’ishyamba n’imirima ntabwo hari abantu bahatuye, hahana imbibi na n’umurege wa Katabagemu.”
Mutesi yakomeje agira ati: “RIB yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane imyirondoro y’uwishwe, umuryango we n’abagize uruhare mu rupfu rwe.”
Uyu muyobozi avuga ko ari “Ubwa mbere bibaye kandi ari amahano, ibyo aribyo byose RIB irakurikirana ababikoze bafatwe bahanwe.”