Nyagatare: Kuri uyu munsi nibwo Gisupusupu Nsengeyumva yaburanye ubujurire

Kuri uyu munsi nibwo Ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare hasubukuwe ubujurire bw’umuhanzi wakunzwe nabatari bake Nsengiyumva Francois wamenyekanye nka Gisupusupu, ni nyuma yaho rwaherukaga gusubikwa ku wa 10 Kanama 2021 kubera ko uyu Nsengiyumva yari agitegereje ibisubizo bya Covid-19.

Nsengiyumva Francois i yaherukaga gukatirwa n’urukiko rw’ibanze rwa Kiramuruzi aho rwari rwamukatiye iminsi 30 y’igifungo akaba yaraje kujurira iki cyemezo cy’Urukiko rw’Ibamze rwa Kiramuruzi cyo ku wa 26 Nyakanga 2021.

Uyu muhanzi wamenyekanye nka Gisupusupu Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho Icyaha cyo Gusambanya umwana w’imyaka 13.

Raporo yatanzwe na Muganga ikaba yaragaragaje ko uwo mwana yanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

 

Uko iburanisha ryagenze

Inteko y’Umucamanza umwe n’Umwanditsi w’Urukiko niyo yayoboye urubanza rwa Gisupusupu.

Ubushinjacyaha bwari mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare, naho Nsengiyumva Francois yaburanye ari kuri Gereza ya Rwamagana i Ntsinda naho Umwunganira mu mategeko, Me Nizeyimana Boniface we yari mu biro bye Kacyiru.

Saa mbiri n’igice mu gitondo nibwo iburanisha ryatangiye.

Umucamanza yatangiye aha umwanya Nsengiyumva Francois ngo asobanure impamvu zikomeye zatumye ajurira, avuga ko nk’uko yabivuze aburana ifunga n’ifungurwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi, atemera icyaha akekwaho n’Ubushinjacyaha cyo gusambanya umwana.

Yavue ko yajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare kuko akeneye Ubutabera kandi ko abwizeye.

Me Nizeyeimana Boniface umwunganira yabwiye Urukiko ko umukiliya we arengana ko kandi Urukiko rutashingira ku batangabuhamya batanzwe n’Ubushinjcyaha kuko ubuhamya bwabo babubuze, ko ariko nta n’ishingiro bukwiye guhabwa.

Yavuze ko Nsengiyumva yafashwe uwo mwana ahamaze iminsi ibiri gusa, ati “Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu yamara ahantu iminsi ibiri agahita yandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”

Me Nizeyimana yabwiye Urukiko ko ibindi azabisobanura mu rubanza mu mizi.

Ubushinjacyaha na bwo bwahawe umwanya buvuga ku byavuzwe n’abajuriye, busobanura ko bitewe n’uburemere bw’icyaha Nsengiyumva akekwaho kandi bukaba bugikora iperereza bumusabira gukomeza gufungwa muri Gereza mu gihe urubanza rutaraburanishwa mu mizi.

Umucamanza yumvise impande ziburana yapfundikiye iburanisha, avuga ko urubanza ruzasomwa ku wa 26 Kanama 2021 saa tanu z’amanywa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *