Nyagatare: Uwiyitaga umukozi w’Akarere akambura amafaranga abacuruzi yafashwe

Kuri wa Gatatu tariki ya 22 Nzeri ku bufatanye n’abaturage bo mu Karere ka Nyagatare Polisi yafashe umusore w’imyaka 19 wamburaga abacuruzi amafaranga yiyita umukozi w’akarere.

Yafatiwe mu Murenge wa Mukama, Akagari ka Kagina, Umudugudu wa Nyakagarama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uwo musore ubusanzwe atuye mu Murenge wa Gatunda wo mu Karere ka Nyagatare ariko yari yahavuye ajya mu Murenge wa Mukama. Ngo yagendaga abaza abacuruzi niba ibicuruzwa bafite babifitiye inyemezabwishyu (Factures) babiranguriyeho.

Uwayiburaga yahitaga amwaka amafaranga ashatse bitewe n’uko bumvikanye. Yafashwe amaze kwambura abantu batatu ibihumbi 20 Frw.

CIP hamdun Twizeyimana Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba

CIP Twizeyimana yagize ati “Yari yarabigize akamenyero kuko hari uwo yayatse mbere ntiyayamuha aragenda, kuwa Gatatu tariki ya 22 yaragarutse wa muturage wa mbere aramubona aramumenya agira amakenga ahamagara abayobozi. Abayobozi baraje bahita bamufata basanga amaze kwambura abaturage agenda ababeshya ko ari umukozi w’Akarere ushinzwe imisoro.”

Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mimuri kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW)

Ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 279 ivuga ko Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *