Nyagatare:Bamusanze amanitse mu mugozi yiyahuye.

Mu karere ka Nyagatere ho mu Murenge  wa Tabagwe,umugabo witwa Kayitare Charles w’imyaka 55 y’amavuko yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye , bikaba bikekwa ko yiyahuye akoresheje umugozi, akaba yasanzwe mu gikoni cy’iwe.

Uku kwiyahura kwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Nzeli 2021, saa yine za mugitondo, bibera mu mudugudu wa Nyakigando akagari ka Shonga.

Munyangabo Celestin umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge Tabagwe , avuga ko hataramenyekana impamvu yamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane yari afitanye n’umugore we.

Ati “Turacyashakisha impamvu yamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane azwi yari afitanye n’umugore we ndetse n’abana.”

Amakuru ava mu baturage nuko ngo uyu mugabo amaze iminsi afatiye umugorewe mu busambanyi, akaba ariyo mpamvu bikekwa ko yaba yiyahuye.

Umuturage umwe yagize ati “Hashize icyumweru umugabo afashe umugore we asambana guhera ubwo ntiyongeye kurya yiyicishije inzara kuburyo ataryaga. Urebye niyo mpamvu yiyahuye.”

Nyuma yibi umurambo w’uyu nyakwigendera wahiswe ujyanwa ku bitaro kugirango upimwe nkuko bisanzwe kubantu bapfa batari bafite uburwayi,baba basanze bapfuye.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *